APR FC yatsinze Kiyovu Sports, abafana batabaza Umukuru w’Igihugu 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kane wa shampiyona utarabereye igihe, abafana b’iyo batabaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bamusaba kubafasha akayikura mu manga irimo. 

Uyu mukino wabaye ku mugroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium. 

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 14’, Kiyovu Sports yabonye Coup Franc hafi y’urubuga rw’amahina nyuma y’ikosa Ruboneka Bosco yari akoreye Nizeyimana Djuma, iterwa na Djuma ahisemo kuyikinana na bagenzi be ariko umupira ufatwa Dushimimana Olivier “Muzungu” wahise uwutakaza.

Ku munota wa 20’ APR FC yahushije uburyo bwo gutsinda ku mupira wari uvuye kwa Mugisha Gilbert, ufungwa neza na Muzungu wari mu rubuga rw’amahina, gusa Lamine Bah awuteye mu izamu ujya hejuru y’izamu. 

Ku munota wa 36’ Kiyovu Sports yahushije igitego kidahushwa ku mupira Ruboneka Bosco yasubije inyuma wifatirwa na Makenzi wari wenyine imbere y’izamu nta muntu bari kumwe. 

Aha yari asigaranye na Pavelh Ndzila gusa, ashatse  kumuroba uyu muzamu awukuraho uramugarukira, abura icyo akora, ahitamo kuwuterekera Cherif Bayo wari mu rubuga rw’amahina, ariko awuteye ufatwa na Pavelh Ndzila. 

Ku munota wa 44’ APR FC yafunguye ku gitego cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku mupira Muzungu yakinanye neza na Ruboneka, uwaha Niyomugabo Claude maze na we awushyira mu rubuga rw’amahina usangamo Tuyisenge Arsene awushyira mu nshundura nubwo Djihad yari awukozeho.

Nyuma umunota umwe gusa, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Lamine Bah ku ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira mwiza yari ahawe na Tuyisenge Arsene.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego harı uburyo bwiza ku munota wa 49’ ku mupira Tuyisenge Arsene yiherewe n’ubwugarizi bwa Kiyovu, na we yisanga asigaranye na Djihad, gusa aho kumuroba ashaka kumucenga maze umupira ntiwamukundira ufatwa n’uyu munyezamu wa Kiyovu Sports. 

Ku munota 52’ Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kimwe ku mupira wazamukanywe na Cherif Bayo mu kibuga hagati, awuterekera Nizigiyimana Abdulkarim wari wenyine ku ruhande rw’iburyo, gusa awugaruye mu rubuga rw’amahina ujya kure cyane. 

Ku munota wa 54’ APR FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira Dushimimana Olivier Muzungu yazamukanye mu kibuga hagati awugeza hafi y’urubuga rw’amahina, yubuye amaso abona Mugisha Gilbert wari wenyine mu rubuga rw’amahina, amuha umupira neza, gusa uyu mukinnyi ukubita umutambiko w’izamu uragaruka. 

Ku munota wa 56’ Kiyovu Sports yakoze impinduka Mugenzi Cedric afata umwanya wa Hakizimana Felicien.

Ku munota wa 66’ Kiyovu Sports yongeye guhusha igitego cyo kwishyura ku mupira watakajwe Ubwugarizi bwa APR FC, usanga Djuma Nizeyimana wari hafi y’urubuga rw’amahina, ashaka gutungura Pavelh Ndzila, atera ishoti rikomeye ariko umupira ufatwa neza n’uyu munyezamu.

Ku munota wa 81’ Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya iatatu nyuma yo kungukira mu guhuzagurika kw’abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu Sports, atera mu izamu ishoti rikomeye ryakubise umutambiko w’izamu wo hejuru rikagana mu nshundura.

Umukino warangiye APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 22 mu mikino 11 imaze gukina, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi n’umwenda w’ibitego 17.

Abakunzi ba Kiyovu Sports batabarije iyi kipe ku Mukuru w’Igihugu nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe birimo amikoro make yatumye itanashobora kwandikisha abakinnyi 13 bashya bayo. 

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza yakira Mukura VS&L mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, mu gihe Kiyovu Sports izasura Gorilla FC ku cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024. 

Abakinnyi babaje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC:

Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude (c), Byiringiro Gilbert,  Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Lamine Bah, Dushimimana Olivier, Mugisha Gibert na Tuyisenge Arsene

Kiyovu Sports:

Nzeyurwanda Djihad (GK), Twahirwa Olivier, Hakizimana Felicien, Ndizeye Eric, Mbonyingabo Regis, Guy Kazindu, Nizeyimana Djuma, Nizigiyimana Abdulkarim, Byiringiro David, Cherif Bayo na Ishimwe Kevin

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Xavier says:
Ukuboza 11, 2024 at 9:45 pm

Ariko APR Imenyeko Twebwe Nka Rayon Sports Twarabaruhije Mukwihimura Kuri Kiyovu Sports Twayitsinze 4 – 0

Jean Cloude Munyaneza says:
Ukuboza 11, 2024 at 10:01 pm

Ngewe Nitegereza Umwataka Wa APR Ngoni Mamadu Sy Mukwatakakwe Nkabibura Ahubwo Umwataka Wagaragaye Kurwego Ruhambaye Muburyo Utakeka Kandi Utaraduhenze Ni Rutahizamu Wambere Murwanda Ubwonamwe Muramuzi Ufite Ibitego Byinshi Muri Champions Ibitngo 6 Bamwita Igihangange FOLL NGAGNE Erega Rayon Sports Twaguze Twitonze Dukora Ibintu Bucebe Kuko Buriya Mamadu Sy Ntana Kimwe Cyagatatu Kuri IRAGUHA HAJI .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE