APR FC yatsinze Gorilla ikomeza kuyobora shampiyona

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ikomeza kuyobora shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, kuri Kigali Pele Stadium.
Mu mukino uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye asatirana ku mpande zombi.
APR FC yatangiye umukino imaze imikino ibiri itatsinze mu gihe Gorilla FC nayo yari yatsinzwe na Sunrise FC ibitego bibiri ku busa ku munsi wa 13 wa shampiyona.
Ku munota wa 30 APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael Pichou ku mupira yahawe na Ruboneka ashyizeho umutwe umuzamu Matumele Arnold awukoraho umupira uruhukira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Gorilla igitego kimwe ku busa.
Ku munota wa 58 APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma watsindaga igitego cya cyenda muri shampiyona ku mupira yaherejwe na Fitina Omborenga.
Ku munota wa 65, Gorilla FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Cedric Mavugo nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC atera ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.
Ku munota wa 77 APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Victor wuzuzaga igitego cya cumi muri shampiyona Mbaoma ku mupira muremure yaherejwe na Ruboneka Jean Bosco aroba umuzamu.
Ku munota wa 85 APR FC yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Apam Bemol Assongwe ku mupira yahawe na Ruboneka mu rubuga rw’amahina awutera adahagaritse.
Umukino warangiye APR FC itsinze Gorilla FC ibitego 4-1.
APR FC yahise igira amanota 30 ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku munsi wa 14, mu gihe Gorilla FC yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 13.
Indi mikino yabaye uyu munsi
Etoile de l’Est 0-3 Police FC
Sunrise FC 2-1 Amagaju
Imikino iteganyijwe ku wa gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023
Kiyovu Sports izakira Etincelles saa saba n’igice kuri Kigali Pele Stadium
Gasogi United izakira Mukura VS saa kumi kuri Kigali Pele Stadium
Musanze izakira Marine saa cyenda kuri Sitade Ubworoherane
Muhazi United izakira Bugesera saa cyenda kuri Sitade ya Ngoma
As Kigali izakira Rayon Sports saa moya z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

niyonshuti says:
Ukuboza 11, 2023 at 3:04 pmAndika Igitekerezo hano