APR FC yatewe mpaga mu mukino wa Gorilla FC

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Komisiyo y’amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yateye mpaga ikipe ya APR FC mu mukino w’Umunsi wa munani wa shampiyona yakinnyemo na Gorilla FC nyuma yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga barenze umubare w’abateganywa n’amategeko.

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo hakinwe umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda, wahuje Ikipe ya APR FC na Gorilla FC.

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka ikuramo Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène, basimburwa na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.

Abo banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.

Ibyo byari bihabanye n’amategeko y’amarushanwa ya FERWAFA agenga ko abanyamahanga bagomba kuba bari mu kibuga batagomba kurenga batandatu ndetse n’icumi ku rupapuro rw’umukino, bakajya basimburanwa hagati yabo.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Gorilla FC ndetse na Raporo y’abasifuzi bayoboye uyu mukino, Komisiyo y’amarushanwa yemeje ko APR FC iterwa mpaga mu mukino yari yanganyijemo na Gorilla FC 0-0.

APR FC kandı yahanishijwe gutanga amande y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gorilla FC yahise igira amanota 18 mu mukino icyenda imaze gukina ifata umwanya wa mbere mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota ane mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka.

APR FC yatewe mpaga kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga barenze abemewe n’itegeko
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 6, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Vallens says:
Ugushyingo 6, 2024 at 5:22 pm

Turabyishimiye muteteri Wenda yakumva😜😜😜🙏👍

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE