APR FC yatangiye neza imikino yo kwishyura ya Shampiyona (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 8, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, itangirana amanota atatu mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2024/2025.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wari uhanzwe amaso cyane nko ku ruhande rwa APR FC yongeyemo abakinnyi bashya barimo Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ yagaruye, yaguze Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara n’Abanya-Uganda Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakina basatira izamu.

Mu gihe kuri Kiyovu Sports yasorje ku mwanya wa nyuma mu mikino ibanza yo ntiyongeyemo  abakinnyi bashya bitewe n’ibihano yafatiwe na FIFA icyakora yatijwe abakinnyi batanu bakiri bato bavuye mu Intare FC.

Uburyo bwa mbere muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa  5 ku mupira Hakim Kiwanuka yafashe mu kibuga hagati aca mu bakinnyi batandukanye ba Kiyovu Sports, awugeza mu rubuga rw’amahina ariko Lamine Bah awuteye mu izamu uca ku ruhande gato.

Ku munota wa 12, Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyo David watijwe na Intare FC ku mupira atereye kure ariko Pavelh Ndzila ananirwa kuwukuramo.

Ku munota wa 20, APR FC yahushije uburyo bwo kwishyura igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri usanga Ruboneka Jean Bosco awutereye kure umunyezamu Patrick awushyira muri koruneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 26, APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Denis Omedi ku mupira yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso akaroba umunyezamu Ishimwe Patrick umupira uruhukira mu nshundura.

Ku munota wa 36, APR FC yahushije igitego cyabazwe ku buryo Djibrill Ouatarra na Hakim Kiwanuka babonye bombi mu munota umwe basigaranye n’umunyezamu Ishimwe Patrick ariko uyu musore yihagararaho imipira yose ayikuramo.

Ku munota wa 42, APR FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira wavuye kuri koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco, umupira usanga Ouatarra imbere y’izamu awuteye umutwe Ishimwe Patrick awukuramo, Denis Omedi awusubizamo n’umutwe uruhukira mu nshundura.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusatira harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 47 ku mupira Dauda yari yagerageje gukinana na Ouatarra ariko uyu rutahizamu ntiyashobora gukina umupira neza ubwugarizi bwa Kiyovu Sports bukiza izamu.

Ku munota wa 50, Kiyovu Sports yahushije igitego cyo kwishyura ku mupira Ishimwe Kevin yazamukanye ku ruhande rw’iburyo, awushyira mu rubuga rw’amahina, ujya ku mutwe wa Mutunzi Dercy ariko awuteye mu izamu n’umutwe Pavelh Ndzila awukuramo agurutse.

Ku munota 62, APR FC yahushije igitego kidahushwa ku mupira mwiza Hakim Kiwanuka yaterekeye  Lamine Bah wari mu rubuga rw’amahina wenyine, awushyize mu izamu uca ku ruhande gato ujya hanze.

Ku munota wa 66, Kiyovu Sports yakoze impinduka Mugisha Desire asimbura Mutsinzi Dercy na ho Twahirwa Olivier asimburwa na Tabou Crespo wa Mafisango.

Ku munota wa 78, APR Fc yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira Nzotanga Fils yashyize mu rubuga rw’amahina usanga Mamadou Sy usimbutse awushyira ku mutwe neza gusa Ishimwe Patrick ashobora kwirambura awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota 81, Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira Cherif Bayo yabonye ibumoso awuterekera neza Mosengwo wawutereye inyuma y’urubuga rw’amahina gusa Pavelh Ndzila ashobora kuwukuramo bigoranye.

Umukino warangiye APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, itangirana amanota atatu mu mikino yo kwishyura.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri igira amanota 34. irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota abiri mbere y’uko ihura na Musanze ku Cyumweru.

Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 17.

Indi mikino ya Shampiyona yabaye uyu munsi yasize, Mukura itsinze Muhazi United igitego 1-0, AS Kigali yatsinze Bugesera igitego 1-0 mu gihe Rutsiro FC yanganyije ubusa ku busa na Police FC.

Umunsi wa 16 wa Shampiyona uzasozwa ku Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, Marine FC izakina na Gasogi United, Amagaju azahura na Etincelles naho Rayon Sports ikine na Musanze FC

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC

Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude (c), Nshimiyimana Yunusu, Ouatarra D, Ndayishimiye Dieudonne, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, Ruboneka Bosco na Dauda Seidu

Kiyovu Sports

Ishimwe Patrick, Ishimwe Eric, Byiringiro David, Kazindu Guy Bahati, Twahirwa Olivier, Mutunzi Dercy, Niyonzima David, Mosengwo Thaesere, Cherif Bayo na Ishimwe Kevin.

Rutahizamu Denis Omedi amaze gutsindira APR FC ibitego 3 mu mikino itatu amaze gukina kuva yasinyishwa muri Mutarama
Rutahizamu mushya Ouatarra Djibril yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere nubwo nta gishya yagaragaje
Ibitego bibiri bya Denis Omedi byahesheje intsinzi APR FC
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 8, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
ICYIZERE IKIZERE MECHACKD says:
Mata 10, 2025 at 7:43 am

APRIGIKOMBENICYACUNDABAKUNDACYANE

Shimirwa says:
Gicurasi 10, 2025 at 6:56 am

Ibitegobya APR FC

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE