APR FC yatangaje abakinnyi bane bashya yasinyishije

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR FC yemeje ko yasinyishije Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène na Mugiraneza Frodouard ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ni bwo APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Abakinnyi bashya barimo Tuyisenge Arsène ukina ku ruhande asatira wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard ukina mu kibuga hagati yugarira wavuye muri Kiyovu Sports, Byiringiro Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo wari waratijwe muri Marines FC avuye mu Intare FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yazamuye umuzamu Ivan Ruhamyankiko wari Kapiteni w’Intare FC mu ikipe ya mbere.

Aba bakinnyi bashya binyongera kuri ba myugariro Clement Niyigena na Yunusu Nshimiyimana bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ruhamyankiko yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yitabiriye CECAFA yabereye muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

APR FC izahagararira Igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 20.

Byiringiro Gilbert wakiniraga Marines yagarutse muri APR FC
Dushimimana Olivier wakiniraga Bugesera FC yasinye Imyaka ibiri muri APR FC
Umuzamu Ivan Rumyankiko yazamuwe muri APR FC avuye mu Intare FC
Tuyisenge Arsène wakiranaga Rayon Sports yasinyiye APR FC imyaka ibiri
Mugiraneza Froduard wakiniraga Kiyovu Sports yasinye Imyaka ibiri muri APR FC
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
MVUTSENEZANIGENAFRANCIS says:
Mutarama 28, 2025 at 8:24 pm

Andika Igitekerezo hanonyabihutwabuze akanyenyerika aprfc

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE