APR FC yasezereye Gasogi United, isanga Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi APR FC yari yatsinze Gasogi United igitego 1-0.

Muri uyu mukino Gasogi United yatangiye isatira cyane izamu rya APR FC ndetse ku munota wa 4 yafunguye amazamu ku mupira
Mugisha Joseph yacomekeye Kokoete Udo awinjirana mu bwugarizi bwa APR FC, aroba umunyezamu Ishimwe Pierre, umupira ujya mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande Habumugisha Emmanuel agaragaza ko habayeho kurarira

Gasogi United yari mu mukino yongeye kubona andi mahirwe y’igitego ku munota wa 8’ ku mupira uteretse watewe na Hamiss Hakim mu kibuga cya APR FC, Niyigena Clement awukozaho umutwe ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Iminota 26 y’umukino yihariwe cyane na Gasogi United mu gihe APR FC yari yagowe n’umukino ku yageze mu rubuga rwa Gasogi United inshuro imwe gusa.

Ku munota wa 41, APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Ruboneka Jean Bosco yinjiranye, awuha Hakim Kiwanuka awuhinduye mu rubuga rw’amahina, Hakizimana Adolphe agiye kuwitsinda ufatwa neza n’Umunyezamu Ibrahima Daouda.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Mugisha Gilbert na Dauda Yussif basimbura Hakim Kiwanuka na Niyibizi Ramadhan.

APR FC yatangiranye imbaraga itangira guhanahana umupira bigatinda.

Ku munota wa 58, Gasogi United yabonye uburyo bw’igitego kuri Koruneri yatewe Hakim Hamiss, umupira usanga Hakizimana Adolphe awushyizeho umutwe, ufatwa neza na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 65, APR FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Denis Omedi yahaye Byiringiro Gilbert uwuhinduye mu rubuga rw’amahina ashaka Djibril Ouattara, umunyezamu Ibrahima Daouda asohoka neza arawufata.

Ku munota 73, Gasogi United yabonye uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Kokoete Udo yateye mu rubuga rw’amahina ukurwamo na Ishimwe Pierre, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko hari habayeho kurarira.

Ku munota wa 81, APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Lamine Bah yacomekewe awinjirana mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu unyura imbere gato ku ruhande, ujya hanze.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Gasogi United yashakaga igitego Cyari gutuma hitabazwa penaliti.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa kane ashyizeho itatu y’inyongera

Ku munota wa 90+2’ APR FC yahushije uburyo bwiza bw’igitego igitego ku mupira Ruboneka Bosco yateye avuye muri koruneri, usanga Mamadou Sy uwukinnye n’umutwe, ukurwamo na Ibrahima awusubiza muri koruneri.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku ku busa mu mukino wo kwishyura, APR FC isezerera Gasogi ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi.

Undi mukino wabaye uyu munsi,i wahijePolice FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Muri ½ APR FC izahura na Police FC ifite igikombe giheruka cya 2024.

Undi mukino uzahuza Mukura Victory Sports n’ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC zizakina ku wa Kane.

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025, izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

APR FC yasezereye Gasogi United mu Gikombe cy’Amahoro
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 5, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE