APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League

APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Amatsinda iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wabereye mu Misiri kuri Stade yitiriwe 30 Kamena.
Umukino ubanza wabereye Ii Kigali Amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
APR FC yasabwaga gutsinda umukino cyangwa ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa nyafurika.
Ku rundi ruhande Pyramids FC yasabwaga kunganya ubusa ku busa kuko igitego yatsindiye i Kigali, kibarwa nka bibiri.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi, umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 10 APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na yussif Dauda ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Byiringiro Gilbert.
Ku munota wa 25 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza wahinduwe na Kapiteni Niyomugabo Claude Mamadou Sy ashyizeho umutwe umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Pyramids FC.
Ku munota wa 30 Pyramids yatangiye kwinjira mu mukino APR FC itangira gukinira inyuma cyane.
Ku munota wa 44 Pyramids yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohammed Chibi. Ibrahim ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina ari wenyine atera ishoti umupira uruhukira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiye impinduka Mugisha Gilbert asimburwa na Johnson Chidiebere
Ku munota wa 59, Pyramids FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe usanga Ramadan Sobi ateye umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hejuru rya Pavelh Nzila.
Ku munota wa 67 pyramids yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fiston Mayele n’umutwe ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba APR FC basanga umupira wageze mu rushundura.
Ku munota wa 90 Pyramids yabonye Penaliti ku ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Ramadhan Sobbi, iyo Penaliti yatewe neza na Karim Hafez Pyramids ibona igitego cya gatatu mu mukino.
Umukino warangiye Pyramids itsinze APR FC ibitego 3-1 iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mukino yombi.