APR FC yanganyije na Rayon Sports mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro

APR FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro” ugamije gusogongera Stade Amahoro ivuguruye.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, mbere y’uko iyi Stade itahwa tariki ya 4 Nyakanga 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa hagati mu kibuga.
Ku munota wa 8 Rayon sport yabonye uburyo imbere y’izamu rya APR FC ku mupira Ndayishimiye Richard yatereye mu rubuga rw’amahina ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 10 APR FC yahushije uburyo bwiza ku mupira Niyonzima Olivier ‘Seif’ yatakaje, ufatwa na Kategaya Elie ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu mu gihe Umunyezamu Jackson yari aryamye hasi.
Ku munota wa 20 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bwabazwe ku mupira watakajwe n’ubwugarizi bwa APR FC, Ndayishimiye Richard awucomekera Muhire Kevin wawuteye atorohewe mu rubuga rw’amahina, ku bw’amahirwe make ujya ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 27, APR FC yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira watanzwe na Bbaale ntiwagera kuri Iraguha Hadji, ufatwa na Kwitonda Alain ‘Bacca’ wateye ishoti rya kure rinyuze hejuru y’izamu rya Rayon Sports.
Ku munota wa 30 APR FC yakoze impinduka Niyibizi Ramadhan asimbura Kategaya Elie.
Ku munota wa 35 amakipe yombi yagaraje ko abakinnyi batiteguye bihagije bitewe nuko bamenyeshejwe ko bazakina uyu mukino ku wa Mbere mu gitondo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganyije ubusa ku busa.
Ku munota wa 50 mu gice cya kabiri APR FC yahushije uburyo bwiza bwo gufungura amazamu ku mupira Bacca yahaye Niyibizi Ramadhan ateye ishoti mu rubuga rw’amahina, ukurwamo na Jackson Lunanga mbere y’uko Mugisha Gilbert agorwa no kuwusubizamo.
Ku munota wa 53 Rayon Sports yateye koruneri, umupira ugera kuri Nsabimana Aimable awukinishije umutwe, APR iwukuramo bigoranye, umukinnyi wa Rayon Sports awusubijemo uca ku ruhande gato.
Ku munota wa 62 APR yongeye kubona uburyo bwiza ku mupira yinjiranye ku ruhande rw’iburyo, Dushimimana Olivier ananirwa kuwubyaza umusaruro ufatwa n’umuzamu Jackson Lunanga.
Ku munota wa 72 Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Charles Bbaale yahawe umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina, arihengeka atera ishoti rifatwa neza n’Umuzamu Ishimwe Jean Pierre.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Rayon sports yasatiraga cyane izamu rya APR FC.
Ku munota wa 88 Rayon Sports yahushije uburyo budahushwa ku mupira Muhire Kevin yananiwe kuroba Ishimwe Pierre umupira awukurishamo akaboko.
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi yongeyeho iminota itatu. Iyo minota yihariwe na Rayon Sports yashakaga igitego gikora ikinyuranyo.
Umukino warangiye amakipe anganyije ubusa ku busa mu mukino wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.



Nzovu says:
Kamena 16, 2024 at 10:41 amNkurikije uko iyimaci nayibonye ubutaha dufite icyizereko aperi tuzayitsinda.