APR FC yakuriyeho ibihano Mamadou Sy na Dauda Seidu Yassif

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye imbabazi abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Yussif, nyuma y’ibyumweru bitatu bahagaritswe ndetse bari gukorwaho iperereza.

Ku wa 10 Ukwakira 2025, ni bwo iyi kipe y’Ingabo yahagaritse aba bakinnyi bombi ukwezi nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya ubwo APR FC yiteguraga guhura na Pyramids FC i Cairo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mu itangazo iyi kipe yashyize kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko aba bakinnyi bemeye imyitwarire mibi yabo basaba imbabazi kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe.

Hafashwe umwanzuro wo kubihanangiriza gutanga umuburo bwa nyuma mu nyandiko, ndetse bakaba bamaze gushyikirizwa amabaruwa yo kubamenyesha iyo myanzuro, kuri ubu bakaba bamaze gusubira mu mwiherero na bagenzi babo.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona izakirwamo na Rutsiro FC ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE