APR FC yahagaritse iminsi 30 Mamadou Sy na Dauda Yussif

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yahagaritse iminsi 30 Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari yagiye muri Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC.
Rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu ukina mu kibuga hagati, bombi ntibakinnye uyu mukino wabereye i Cairo ku Cyumweru.
Mu itangazo APR FC yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, yagize iti “Ubuyobozi bwa APR Football Club bwifuje gusobanurira abo bireba, cyane cyane abafana n’abakunzi bacu b’akadasohoka, ibyerekeye ikibazo cy’imyitwarire idakwiye cyagaragaye i Cairo, mu Misiri, mu mukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC.”
“Mu gihe cyo kwitegura uwo mukino, abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.”
“Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.”
“APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga, kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.”
APR FC yasezerewe muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 ku Cyumweru, byiyongeraga kuri 2-0 yatsindiwe i Kigali.
Dauda Yussif yari yasubukuye imyitozo muri APR FC ku wa Gatatu mu gihe Mamadou Sy ari mu Ikipe y’Igihugu ya Mauritania.
APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025, aho izaba yakiriye Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

