APR FC yabonye intsinzi ya mbere muri Shampiyona 

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona ya 2024/25. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, kuri Kigali Pele Stadium. 

Uyu mukino wari wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo ku wa Gatandatu 

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa mu kibuga hagati 

Ku munota wa 32’ APR FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Niyomugabo Claude uwuhaye Richmond Ramptey ateye ishoti ujya hanze y’izamu

Ku munota wa 42 ‘APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mamadou Lamine Bah ku mupira mwiza yahawe na Victor Mbaoma.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 cya Mamdou Lamine Bah. 

Mu gice kabiri, ikipe y’ingabo y’ingabo yakomeje gusatira izamu rya Gasogi United ishaka igitego cya kabiri binyuze ku ruhande rw’ibumoso. 

Ku munota wa 60 ‘Gasogi United yagerageje gusatira izamu rya APR FC binyuze ku mupira wazamukanywe na Kabanda Serge ateye ishoti umupira ukurwamo n’umunyezamu Nzila Pavelh.

Umukino warangiye APR FC itsinze Gasogi United igitego 1-0.

APR FC yahise iva ku mwanya wa nyuma ijya ku wa 13 n’amanota ane mu mikino ibiri imaze gukina mu gihe Gasogi United yafashe umwanya wa karindwi n’amanota umunani. 

İndi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 12 naho Marines FC yatsinze Kiyovu Sports Ibitego 4-2.

Umukino uzasoza iy’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona, uzahuza AS Kigali na Vision FC ku wa Mbere.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE