APR BBC yihanije Espoir BBC mbere yo guhura na REG BBC

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR BBC yatsinze Espior BBC amanota 113-88 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona ya Basketball, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 27 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali.

APR BBC yaherukaga gutsindwa na Patriots BBC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona amanota 73-59.

APR BBC yatangiye neza umukino itsinda amanota menshi binyuze muri Adonis Filer na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

Espoir na yo yaje kwinjira mu mukino abakinnyi nka Mwanawabene Ampire

Bidatinze, agace ya mbere cyarangiye Espoir iyoboye umukino n’amanota 20 kuri 19 ya APR BBC

Mu gace ka kabiri APR BBC yagarutse yashyizemo imbaranga itangira kongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo n’abakinnyi nka Robben William na Chris Ruta.

Espoir yayo yari hafi aho yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Niyungeho Jean de Dieu na Mwanawabene.

Agace ka kabiri karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 47 kuri 43 ya Espoir BBC.

Mu gace ka gatatu Espoir yaje iri hasi cyane ubona ko abakinnyi batari mu mukino bitandukanye n’uduce twaje, maze APR BBC itangira gutsinda amanota menshi karahava, agace karangiye itsinze amanota 15 kuri 36 ya APR.

Mu gace ka nyuma ku mukino Espoir yongeye kugaruka mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ari nako umutoza wa APR akomeza gukora impinduka aha umwanya abandi bakinnyi.

Umukino warangiye APR BBC itsinze Espoir BBC amanota 113-88.

Muri uyu mukino Mwanawabene Ampire wa Espoir BBC ni we watsinze amanota menshi (28) mu gihe ku ruhande rwa APR BBC Adonis Filer ni we watsinze amanota menshi (22).

Indi mikino yabaye ku wa Gatatu Tigers BBC yatsinzwe na Kepler BBC amanota 85-67, Orion BBC yatsinze Inspired Generation amanota 91-76 naho Kigali Titans yatsinzwe na UGB amanota 79-64.

APR BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, ikina na REG BBC saa mbiri z’ijoro mu mukino utegerejwe n’abantu benshi.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE