APR BBC yigaranzuye Patriots BBC hategerezwa umukino wa gatanu mu ya kamarampaka

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 87-63 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri mu mukino wa kane wa ½ cy’imikino ya nyuma ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball.

Uyu mukino w’ishiraniro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 muri BK Arena.

Patriots yagiye gukina uyu mukino iyoboye n’intsinzi ebyiri kuri imwe isabwa gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma.

Ku rundi ruhande APR BBC nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo igarure icyizere cyo gukina umukino wa gatanu uzagena ikipe igera ku mukino wa nyuma.

Umukino watangiye wihuta abarimo Raphael Putney na Axel Mpoyo batsinda ku mpande zombi. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 23 kuri 16 ya Patriots BBC.

Ikipe y’ingabo z’Igihugu yakomerejeho mu gace ka kabiri yongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Adonis Filer, Axel Mpoyo na Alioun Diarra, batsinda amanota menshi.

Patriots yagaragazaga imbaraga nkeya yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Kandoh Frank na Raphael Putney.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 43-33.

Iyi kipe yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu abarimo Axel Mpoyo na Alioun Diarra ndetse ikinyuranyo kiba (56-36).

Habura iminota itatu Patriots yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Raphael Putney, Kandoh Frank ariko bikomeza kwanga.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61-45.

Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yakomeje kugendana ku kinyuranyo cy’amanota make cyane. Habura iminota itanu, APR BBC yongereye ikinyuranyo binyuze muri Alioun Diarra, Victor Mukama na Antino Jackson batsinda cyane.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 87-63 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri hategerezwa umukino wa gatanu uzagena ikipe izakina umukino wa nyuma na REG BBC yasezeye UGB BBC.

Muri uyu mukino Alioun Diarra wa APR BBC yatsinze amanota 25 akora Rebounds 18.

Umukino wa Gatanu uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena.

Axel Mpoy ni umwe mu bakinnyi bafashije APR BBC gutsinda Patriots BBC
Antino Jackson yishimira amanota yari amaze gutsinda
Ntore Habimana agerageza gushaka uko yatsinda amanota
Alioun Diarra atera Dunk
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE