APR BBC yatsinze Tigers BBC iyobora shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR BBC yatsinze Tigers BBC amanota 106-70 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona ya Basketball, wabaye ku wa Gatatu, tariki 13 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali

APR BBC yatangiye umukino neza Adonis Filer na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson batsinda amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 20 kuri 11 ya Tigers BBC.

Iyi kipe yakomerejeho no mu gace ka kabiri ariko bidatinze Tigers itangira kwinjira mu mukino. Irutingabo Fiston na Francis Azolibe batangiye kuyifasha kugabanya ikinyuranyo kigera ku manota arindwi.

Mu minota itatu ya nyuma y’aka gace, APR yabaye nk’iriye amavubi itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Adonis, Chris Ruta na Michael Dixon.

Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo yatsinze Tigers BBC amanota 51 kuri 38.

Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yakomeje kugaragaza imbaraga n’umukino uryoshye ariko Adonis, Nshobozwa na Dixon bakomeza gukora ikinyuranyo. Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 76 kuri 55 ya Tigers BBC.

Mu gace ka nyuma, Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh yahinduye ikipe abarimo William Robynes, Ntore Habimana na Kaje Elie bajya mu kibuga.

William yatsinze amanota atatu inshuro eshatu zikurikuranya ari nako Ntore yabigenzaga uko kuri abiri.

Mu gihe haburaga umunota ngo umukino urangire, Ntore yazamukanye umupira neza atsinda amanota abiri bityo ikipe ya APR BBC yuzuza 100.

Umukino warangiye itsinze Tigers BBC amanota 106-70 iyobora shampiyona n’amanota 10 inganya na REG na Patriots zikiri ku mwanya wa kabiri na gatatu.

Muri uyu mukino Adonis Filer ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 22 abuza inshuro inshuro 7 kuba haterwa umupira mu gakangara (Rebound) anatanga imipira yavuyemo amanota inshuro 7 (assistant 7).

APR BBC izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 ikina na Kigali Titans saa kumi n’ebyri muri Lycée de Kigali.

Mu mukino wabanjirije uyu, Kepler WBBC yatsinze UR Kigali amanota 98 kuri 46, mu mukino Uwimpuhwe Henriette wa Kepler yigaragajemo kuko yatsinze amanota 32 abuza kuba haterwa umupira mu gakangara inshuro umunani, atanga n’imipira itanu yavuyemo andi manota. Mu bagabo, shampiyona izakomeza ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, ahateganyijwemo umukino ukomeye cyane uzahuza Patriots BBC na REG BBC saa mbiri muri Lycée de Kigali.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE