APR BBC yatsinze Patriots BBC ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-78 mu mukino wa Gatanu mu ya nyuma ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagabo, ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, BK Arena.
Mbere y’umukino amakipe yombi yanganyaga itsinzi ebyiri Kuri ebyiri mu mikino ine buri imwe yasabwaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.
Patriots BBC yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abakinnyi nka Ndizeye Dieudonne na Stephaun Branch batsindaga amanota.
Ku rundi ruhande APR BBC nayo yatsindaga ibifashijwemo na Ntore Habimana Bush Wamukota na Isaiah Miller.
Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 Kuri 21 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, Patriots yakomeje kongera amanota abakinnyi nka William Perry Stephaun Branch na Ndizeye Dieudonne batsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kiba amanota 14.
Ku rundi ruhande APR BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Isaiah Miller.
Aka gace karangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 54 Kuri 38 ya APR BBC.
Mu gace ka Gatatu, APR BBC yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ibifashijwemo na William Robbens, Nshobozwabyosenumukiza, Isaiah Miller Alioun Diarra.
Ku rundi ruhande Patriots BBC yakomeje kongera amanota Stephaun Branch na William Perry.
İyi kipe Iyi kipe y’ingabo yagatsinze ku manota 20-8 icyakora Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino n’amanota 62 kuri 58 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kugabanya amanota Ntore Habimana na Isaiah Miller batsında.
Ku rundi ruhande Patriots yari ifite igihunga cyatumaga ihusha n’amanota menshi.
Habura umunota n’igice, Branch yatsinze amanota atatu y’ingenzi cyane, amakipe yombi anganya amanota 74-74.
Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 80-78 mu ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Muri uyu mukino Isaiah Jaleel Miller wa APR BBC niwe watsinze amanota menshi 24.
Umukino wa Gatandatu uteganyijwe ku cyumweru tariki 22 Nzeri 2024 muri BK Arena, aho Ikipe y’Ingabo isabwa gutsinda ikisubiza igikombe cya shampiyona ifite cya 2023.



AMAFOTO: SHEMA INNOCENT