APR BBC yatsinze Patriots BBC icyizere cyo guhatanira Shampiyona kiragaruka

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 101-93 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi mu mikino nyuma ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagabo.
Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024, muri BK Arena.
Umukino wa mbere Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 83-71.
APR BBC yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Axel Mpoyo watsindaga amanota atatu menshi na Isaiah Miller.
Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 18 ya Patriots BBC
Mu gace ka kabiri, ikipe y’ingabo yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Alioum Diarra na Axel Mpoyo batsindaga cyane.
Ako gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 57 kuri 35 ya Patriots.
Mu gace ka gatatu, Patriots yagarukanye imbaraga itangira kugabanya amanota ibifashijwemo na Stephaun Branch na Ndizeye Dieudonné batsindaga amanota atatu.
Ku rundi ruhande, APR BBC nayo yakomeje gutsinda amanota binyuze ku mupira yatakazwaga na Patriots abakinnyi nka Aliou Diarra na Isaiah Miller batsinda cyane.
Ako gace karangiye APR B BC iyoboye umukino n’amanota 74 Kuri 62 ya Patriots BBC
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakomeje kongera amanota abakinnyi nka Ntore Habimana na Roben Williams batsinda amanota atatu.
Iminota itanu ya nyuma yihariwe na Patriots yakomeje gushyiramo imbaraga ari nako igabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na William Perry na Stephaun Branch batsindaga cyane.
Habura amasengonda abiri Stephaun Branch yatsinze abiri bituma amakipe yombi asoza iminota 40 y’umukino anganya amanota 86 Kuri 86 hitabazwa iminota itanu y’inyongera.
Iminota y’inyongera yihariwe na APR BBC ibifashijwemo na Axel Mpoyo watsinze amanota atatu inshuro eshatu na Isaiah Miller.
Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 101/93, yongera kugira icyizere cyo guhatanira igikombe cya shampiyona.
Stephaun Branch wa Patriots BBC yatsinze amanota 29 muri uyu mukino, mu gihe Axel Mpoyo wa APR BBC yatsinze amanota 27.
Umukino wa gatatu mu ya nyuma w’iya kamarampaka uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena.
Amakipe yombi agomba guhura mu mikino irindwi, itanze indi gutsinda ine akaba ari yo yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.


