APR BBC yatangiye neza imikino ya nyuma ya kamarampaka (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 91-86 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya Kamarampaka mu guhatanira igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball 2024/25.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, muri BK Arena.

APR BBC yakinnye uyu mukino idafite Aliou Diarra wagiye gukinira Dallas Mavericks, REG BBC nayo ntabwo yari ifite Jean Jacques Boissy na we wagiye gukinira Milwaukee Bucks, mu mikino ya NBA Summer League iteganyijwe tariki ya 10 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2025 i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino watangiye wihuta, abarimo Adonis Filer na Thomas Cleveland batsinda ku mpande zombi. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 35 kuri 27 ya REG BBC.

Ikipe y’ingabo z’Igihugu yakomerejeho mu gace ka kabiri ikomeza kongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza jean Jaquuces Wilson na Axel Mpoyo.

Ku rundi ruhande, REG yatsindaga amanota binyuze kuri Cleveland Thomas Junior na Umuhoza Jean de Dieu.

Aka gace, REG yagatsinze ku manota 20 kuri 18 ya APR BBC. Icyakora APR yari ikiyoboye n’amanota 53 Kuri 47.

Iyi kipe yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu, Ntore Habimana, Victor Mukama na Israel Otobbo bongera ikinyuranyo ndetse kiba (69-58).

REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Cleveland Thomas, Kazenza Emile Galois na Garmine Kande Kieli ariko biranga.

Aka gace karangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 79-63.

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu yikubise agashyi itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Olivier Shyaka, Aganze Espoir na Cleveland Thomas Junior ndetse iyobora umukino (86-85).

Mu minota ibiri ya nyuma, APR BBC yongereye ikinyuranyo abarimo Axel Mpoyo na Jean Victor Mukama batsinda amanota yashyizemo ikinyuranyo.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 91-86, yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.

Cleveland Thomas Junior wa REG BBC yatsinze amanota 30 akora na Rebounds 10 yakurikiwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsinze amanota 19.

Umukino wa kabiri uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, saa mbiri n’Igice z’ijoro muri BK Arena.

Uzabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Patriots BBC na UGB BBC zizakina saa kumi n’ebyiri.

Cleveland Thomas agerageza gutsinda amanota
Wari umukino w’imbaraga hagati y’impande zombi
Antino Jackson agerageza gushaka inzira ngo atsinde amanota
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 2, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE