APR BBC yaguze Aliou Diarra wigaragaje muri BAL 2024

APR BBC yaguze Umunya-Mali, Aliou Diarra wakiniye FUS Rabat muri BAL 2024,asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yigaragaje cyane muri BAL ebyiri ziheruka cyane ko yatoranywaga mu bakinnyi b’irushanwa.
APR BBC yatangiye kwiyubaka mu gihe Shampiyona iri kugana ku musozo kugira ngo abakinnyi batangire kumenyerana baninjira mu Mikino ya Kamarampaka izagaragaza ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona
Kugeza ubu Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ikurikiye Patriots BBC ya mbere.
Diarra yiyongereye kuri Israel Otobo iyi kipe yaherukaga kugura imuye muri Dynamo y’i Burundi.
Diarra yaje mu Rwanda nyuma yo gufasha FUS Rabat Kwegukana igikombe cya Shampiyona muri Morocco.
