APR BBC na REG WBBC zegukanye igikombe cya FERWABA Super Cup 2025 (Amafoto)

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 73-53 naho REG WBBC itsinda APR WBC amanota 76-64, amakipe yombi yegukana igikombe kiruta ibindi “Super Cup Tournament 2025”, cyakinwaga ku nshuro ya mbere.
Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 muri BK Arena.
Iki gikombe gishya kizajya gihatanirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona ndetse n’iyatwaye Rwanda Cup, zombi zigahura umukino umwe, mu bagabo n’abagore.
Umukino wa mbere wahuje REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2024 na APR WBBC yegukanye Rwanda Cup 2024.
Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 76-64 yegukana igikombe kiruta ibindi” Super Cup 2025” ku nshuro ya mbere gikinwe.
Nyuma yaho hakurikiyeho umukino wari witezwe n’abakunzi benshi ba Basketball hagati ya APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2024 na REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup na APR BBC.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi amakipe yombi atsindana, Axel Mpoyo na Cleveland Thomas bigaragaza batsinda amanota.
Agace ka mbere karangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 19 Kuri 18 ya APR BBC
Mu gace ka kabiri, APR BBC yagarukanye imbaraga itangira kongera amanota ibifashijwemo na Ntore Hibimana, Shema Osborn Robenys Willams na Alioum Diarra
Ku rundi ruhande REG BBC nayo yatsindaga amanota binyuze kuri Nkusi Arnold na Umuhoza Jean Dieu na Kazeneza Emile Galois.
Aka gace APR BBC yagatsizemo amanota 15 Kuri ya 11 ya REG BBC.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 33 kuri 30 ya REG BBC.
Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kongera amanota binyuze mu bakinnyi nka Robeyns Williams, Alioum Diarra na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsindaga amanota atatu cyane.
REG BBC nayo yanyuzagamo igatsinda amanota binyuze kuri Kazeneza Emile Galois, Thomas Junior Cleverland na Muhizi Prince.
Ako gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 53 Kuri 42 ya REG BBC
Mu gace ka nyuma, ikipe ya REG yagarukanye imbaraga itangira kuzamura amanota ibifashijwemo na Mukengerwa Benjamin Thomas Cleveland Junior
Mu minota ya nyuma APR BBC yatsinze amanota menshi binyuze mu bakinnyi nka Ntore Habimana, Robeyns Williams, Shema Osborn na Alioum Diarra batsinda amanota biturutse ku mupira yatakazwaga n’abakinnyi ba REG BBC.
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 73-53 yegukana Super Cup yakinwaga ku nshuro ya mbere.
Umwaka mushya wa Shampiyona ya Basketball y’u Rwanda mu bagabo n’abagore izatangira ku wa 24 Mutarama 2025.





