Apostle Mignone Kabera yatumiye Dr Ipyana ufatanya kuramya no kuvura

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dr. Ipyana Kibona, uri mu bavuga ubutumwa barindwi batumiwe mu gitaramo cya All Women Together 2025, afatanya ubuganga no gukora ivugabutumwa, ni muntu ki?
All Women Together, ni igitaramo cyateguwe na Women Foundation Ministries, iyobowe na Apotre Mignonne Kabera, ifatanyije na Noble Family Church, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 13.
Kuri iyi nshuro yatumiwemo abavugabutumwa baturutse mu bihugu 7 byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika no muri Afurika, muri bo harimo abahanzi babiri ari bo Israel Mbonyi uzakira mugenzi we Dr. Ipyana Kibona ukomoka muri Tanzania.
Uretse kuba ari umwe mu baramyi bakunzwe muri Tanzania, Dr. Ipyana Kibona, asanzwe ari umuganga ukora muri bimwe mu bitaro bya Tanzania akaba yaratangiye gukora ubuganga mu 2012 ariko atangira kubufatanye n’ubuhanzi mu 2015.
Yashinze itsinda rikora ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo no ku gukora ibikorwa by’urukundo ryitwa GRAND IBADA Ministry.
Uretse kuba ari umuramyi ubifatanya no kuvura abarwayi nk’akazi akora ka buri munsi, Dr Ipyana Kibona, ni umwanditsi w’indirimbo akaba ari n’umuhanga mu gutunganya indirimbo n’ibindi bijyanye nazo.
Ni umugabo ufite umugore umwe ari we Theodora Ipyana bafitanye abana batatu atuye mu mujyi wa Mbeya yize muri Muhimbili University of Healthy and Allied Science.
Uretse Dr. Ipyana Kibona na Israel Mbonyi, mu giteranye All women Together 2025, hazagaragaramo abandi bavugabutumwa barimo Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Lady Bishop Funke Felix-Adejumo wa Nigeria, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Rev. Julian Kyula Kenya.
Biteganyijwe ko igiterane ‘All Women Together Conference’, kizaba kuva ku itariki 12 kugeza ku wa 15 Kanama 2025, kikazabera muri Kigali Convention Centre, aho muri uyu mwaka kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi’ (From Victims to Champions) kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda ibimuca intege.
Dr. Ipyana Kibona, azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nawezaje Kunyamanza, Kama Si Mkono Wako, Umekua nami, Bwana wa Majeshi, Mapenzi Yako Yatimizwe, n’izindi.
