Antony Blinken yijeje ubufasha bwa USA muri Isiraheli

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Ukwakira 2023, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Antony Blinken, yageze muri Isiraheli aho yatangiye uruzinduko rugamije kwifatanya n’icyo gihugu mu bihe bikomeye kirimo.

The Washington Post yatangaje ko urwo ruzinduko runagamije gushakira umuti ikibazo cy’Abanyamerika bakomeje kwicwa cyangwa bakagirwa imbohe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, ari na wo wagabye igitero kuri Isiraheli mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu masaha ya mugitondo ni bwo Blinken yasesekaye i Tel Aviv muri Isiraheli yakirwa na Minisitiri w’Ubuhanyi n’Amahanga Eli Cohen, n’abandi banyacyubahiro.

Aganira n’itangazamakuru ageze Tel Aviv yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije na Isiraheli, kandi zirimo gukora ibishoboka kugira ngo Isiraheli ibone ibyo ikeneye byose mu kurinda abaturage bayo.”

Bitenganyijwe ko Antony Blinken abonana na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, bakanganira kuri iyo icyo gitero cy’iterabwoba bivugwa ko kimaze guhitana abarenga 2,400 barimo Abanyamerika 22.

Bivugwa kandi ko hari n’abandi baturage b’Amerika bagera 17 bitaramenyekana aho baherereye muri iyi minsi itandatu ishize inyeshyamba za Hamas zihanganye n’Ingabo za Isiraheli.

Blinken yanashimangiye ko Amerika izakomeza gukorana na Leta ya Isiraheli mu guharanira ko nta bandi bantu bakwivanga mu ntambara yo kurwanya Isiraheli.

Yongeyeho ko bazakomeza gufatanya n’icyo gihugu mu guharanira umutekano w’abafashwe bugwate barimo n’Abanyamerika, hagamijwe ko banarekurwa bakava mu maboko ya Hamas.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Blinken akomereza uruzinduko i Amman mu Bwami bwa Yorodaniya aho azahurira n’abayobozi b’icyo Gihugu ndetse na Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas uzaba uri kumwe n’itsinda Majed Faraj ukuriye ubutasi bwa Palestine.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE