Antony Blinken yageze i Kigali, yitezweho gutsura umubano

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 10 Kanama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushizwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, ni bwo yageze mu Rwanda akubutse muri RDC.
Anthony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, washimangiye ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
Urugendo rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken mu Rwanda, ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Taliki 2 uku kwezi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yasohoye itangazo rivuga ku rugendo rwa Anthony Blinken mu Rwanda,rivuga ko bimwe mu byo Blinken agomba kuganira na Leta y’u Rwanda harimo ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Gusa, Amerika yavuze ko kuri iki cy’uburenganzira bwa muntu, Blinken azagaruka ku cyo yise ‘’Ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika.”
Mbere yo kuza mu Rwanda, Blinken yavuze ko azahatira Leta y’u Rwnda kurekura Rusesabagina nk’umuturage wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yirengagije ibyaha bikomeye akurikiranyweho, igihugu cye kidashobora kwihanganira biramutse bikorewe ku butaka bwacyo.
Leta y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo ry’ishimira uruzinduko rwa Anthony Blinken mu Rwanda, ariko ishyira akadomo ku bijyanye n’ibiganiro yaba yifuza ku ifungwa rya Paul Rusesabagina.
Ryavugaga riti “Ku kibazo cya Rusesabagina umuturage w’u Rwanda, ikibazo ubundi twanakomeje kuganira na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imyaka isaga 10 ishize, u Rwanda rwishimiye umwanya mwiza rubonye wo kongera gusobanura neza ko gufata no gucira urubanza Paul Rusesabagina ku byaha bikomeye yahamijwe hamwe na bagenzi 20 byakurikije amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.”
Ku munsi w’ejo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku ifungurwa rya Rusesabagina kitakora mu Rwanda agira ati: “Nta guhangayika… Hari ibintu bidakora gutyo hano!!
Abaturage barokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN wari uyobowe na Paul Rusesabagina mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyamagabe, bakimara kumva iyi nkuru bayamaganye bashingiye ku babo baguye mu bitero by’uyu mutwe
Ababuranira abaregera indishyi z’abaguye mu bitero by’uyu mutwe bagera kuri 95 bandikiye Anthony Blinken basaba ko abo bunganira bahabwa ubutabera bwuzuye.
Bagize bati “Nk’abagizweho ingaruka z’umutwe wa MRCD-FLN wa Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, turifuza ubutabera ku rwego rwuzuye, binyuze mu rukiko twabonye ubutabera bw’ibihano…kuri ubu rero dukeneye ubutabera bw’indishyi.”
Iyi myitwarire ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kibazo cya Paul Rusesabagina kandi yanatumye itsinda ry’abanyamategeko mpuzamahanga 29 barimo abarimu bigisha amategeko muri icyo gihugu ndetse no mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika harimo n’u Rwanda, bandikira Blinken kuri iki kibazo.
Abo Banyamategeko bakaba n’impuguke mu bya Politiki bamugaragarije mu nshamake ko niba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikurikirana ndetse zikanica abo zita ibyihebe bibangamiye umutekano mpuzamahanga, batumva impamvu zitegeka ibindi bihugu gukora ibinyuranye n’ibyo zikorana ubwema n’ubukaka.