Anne Kansiime yatangaje ko yatandukanye na se w’umwana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 15, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyarwenya Anne Kansiime avuga ko umubano we n’umuririmbyi Skylanta watangiye kuzamo agatotsi nyuma yo kubyara umuhungu wabo bituma batandukana.

Ibi uyu munyarwenya yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Spark TV, avuga ko umubano wabo wahungabanyijwe n’uko nyuma yo kubyara yashyize imbere inshingano z’umubyeyi.

Yagize ati: “Urukundo rwacu rwatangiye kuzamo agatotsi nyuma yo kubyara umuhungu wacu, kuko ibitekerezo byanjye byibanze kuri we (umwana).”

Yongeraho ati: “Nyuma yo kunyara narahindutse, ndakura mu buryo butandukanye nuko nari meze, nabonye izindi nshingano z’umubyeyi, kandi nari niteze ko na we azafata inshingano. Ntabwo ariko byagenze ahubwo twatangiye kujya dushwana   amaherezo, twahisemo gutandukana.”

Kansiime avuga ko umugabo we yabyaye atari abyiteguye nubwo we yifuzaga umwana

Ati: “Umugabo wanjye ntabwo yifuzaga ko twabyara vuba, icyakora nifuzaga cyane kuba umubyeyi kandi Imana yampaye imigisha yo gutwita no kubyara, mfata umwana wanjye nk’igitangaza”.

Uyu mugore w’umunyarwenya avuga ko icyagize umuhungu we igitangaza ari uko yatangiye gukorera amafaranga akivuka kuko yabonye ibiraka byo kwamamaza ibintu bitandukaye nko kuba ambasaderi w’amasosiyete akora ibicuruzwa by’isuku y’abana.

Kansiime ahamya ko atewe ishema no kuba yitwa umubyeyi kandi azakora uko ashoboye umwana we akabona ibyiza bimukwiye kabone n’ubwo se umubyara atamufasha.

Aba bombi batangiye kuvugwaho inkuru z’uko bakundana mu 2018 nyuma baza kubana ari nabwo mu 2023 bibarutse umwana wabo w’imfura y’umuhungu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 15, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE