Anne Kansiime agiye gutaramira abakunzi b’urwenya rwe

Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umwe mu bayobora ibiganiro kuri televiziyo Anne Kansiime yateguje abakunzi be, igitaramo cy’urwenya cyiswe ‘The Comedy Grill’.
Ni igitaramo ategura afashijwe na kompanyi isanzwe itegura ibitaramo muri Uganda yitwa ‘Talent Africa Group’ ikaba itangaza ko bazaba bafite abanyarwenya batandukanye mu rwego rwo kuryohereza abazitabira icyo gitaramo.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, uyu munyarwenya umaze kubaka izina muri Uganda no mu Karere, yavuze ko atari we uzarota umunsi ugeze agataramira abakunzi be.
Yagize ati: “Sinjye uzarota umunsi wa ‘The Comedy Grill’ ugeze, bizaba ari ijoro ryo kunezerwa byuzuye, abazitabira ndabizi ko bazaseka bakanezerwa.
Ntegerezanyije amatsiko gusangira urubyiniro (Stage) na bamwe mu banyarwenya batangaje, niteguye umugoroba wo kwidagadura kandi utazibagirana.”
Umuyobozi mukuru wa ‘Talent Africa Group’ Aly Allibhai, avuga ko bishimiye guhuriza hamwe abanyempano mu gitaramo ‘The Comedy Grill’ barimo gufasha Anne Kansiime.
Ni igitaramo bahamya ko kirenze kuba igitaramo cyo gusetsa gusa, ahubwo kizagaragaza uruhare rw’ibitwenge mu gufasha abantu guhuza urugwiro no kumenyana biruseho.
Anne Kansiime amaze gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Amerika, Canada, Australia, Afurika y’Epfo, Nigeria, na Maleziya, akaba afatwa nk’umunyabigwi mu rwenya mu gihugu cya Uganda.
Biteganyijwe ko igitaramo ‘The Comedy Grill’, kizaba ku mugoroba wa tariki 10 Gicurasi 2025, kikazabera kuri hoteli Sheraton Kampala.
