Angola yatangaje igihe ibiganiro bizahuza intumwa za RDC na M23 bizaberaho

Angola yatangaje ko ibiganiro bizahuza intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na M23 bizatangira kubera i Luanda ku itariki 18 Werurwe 2025.
Itangazo rya Perezidansi y’icyo Gihugu, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, Guverinoma ya Angola yatangaje ku mugaragaro ko intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 bazatangira imishyikirano y’amahoro itaziguye, ku ya 18 Werurwe, mu mujyi wa Luanda.
Ni nyuma y’inama zitandukanye zagiye ziba, u Rwanda rukagaragaza ko inzira y’ibiganiro ari yo yakemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igashyira imbere intambara.
Zimwe muri izo nama ni iyabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024, y’abashinzwe ubutasi muri ibyo bihugu bitatu, bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.
Tariki ya 31 Nyakanga 2024, Abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.
Muri iyo nama, hafashwe undi mwanzuro w’uko imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.
Inama y’Abaminisitiri yaje ikurikira indi yabo yabahuje tariki ya 14 Nzeri 2024, na bwo ikaba yarabereye muri Angola, biga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku ya 12 Ukwakira 2024, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu by’u Rwanda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama yigaga ku kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kugira ngo umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa RDC bisaba ko Leta ya Congo yakwemera gukemura ibibazo bihari ihereye ku mpamvu shingiro yabyo.
Mu kwezi k’Ugushyingo, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yakomeje kugaragaza ko ishyigikiye ubushake bw’Akarere burangajwe imbere n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hamwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), by’umwihariko inama rusange yabereye i Dar-es-Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC.
Ibiganiro bya Luanda byatangiye mu 2022 ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC. Mu ntangiriro z’uwo mwaka ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23, na rwo ruyishinja gufasha FDLR. Ibirego ibihugu byombi bihakana.
Lg says:
Werurwe 13, 2025 at 3:18 pmIkosa rikomeye ryabaye nuko imishyikirano yitiranijwe FDRL ireba u RWANDA na M23 irebwa na RDC bikitwa ngo u RWANDA rwagiye LUANDA kumvikana ibyo guhagarika imirwano ya M23 na CONGO inama zaba FARDC nabo bafatikanije batera M23 aho ili yakwirwanaho CONGO na mahanga ngo u RWANDA rwarenze kumasezerano u RWANDA si M23 nibintu bibili bitandukanye iyo bavuga ngo M23 nive mubice yafashe ive kubutaka bwa CONGO baba bashaka ko bajyahe ko iwabo ali muli CONGO gusa M23 yitonde. kujya mumishyikirano numuntu wagutanze ho 5000 000 $ bisaba imibare nubushishozi