Amir wa Qatar yishimanye n’u Rwanda ku munsi w’Ubwigenge

Amir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yoherereje Perezida Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwo kwishimana n’u Rwanda kuri uyu wa 1 Nyakanga 2024, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 62 rumaze ruhawe ubwigenge.
Amir wa Qatar yohereje ubwo butumwa mu gihe u Rwanda rwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye umusaruro w’ubwigenge u Rwanda rwabonye igice mu mwaka wa 1962.
Byaba ari amakabyankuru kuvuga ko ubwigenge bwatanzwe n’Abakoloni b’Ababiligi bwagize icyo buhindura ku mibereho y’Abanyarwanda, cyane ko abahanga mu bya Politiki bemeza ko amacakubiri yaranze Abanyarwanda afite inkomoko mu miyoborere ya gikoloni.
Uyu munsi wibutsa abaturage b’u Rwanda inzira bahisemo nyuma y’imyaka 30 yari ishize byitwa ko babonye ubwigenge ariko bwazanye n’ubundi bukoloni bushya bwimakaje amacakubiri.
Ni umunsi bongera kuzirikana ingorane banyuzemo ndetse n’inshingano bafite zo guharanira kubaka ahazaza harushijeho kuba heza kandi hazira amacakubiri ayo ari yo yose.
Uyu munsi wibutsa buri wese ko akwiriye kwimakaza ubumwe, amahame yo guharanira icyiza rusange ndetse no kubaka u Rwanda aho buri muturage yumva atekanye kandi afite agaciro.
Urugendo rw’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge ku bakoloni rwari rwuzuyemo ingorane nyinshi, aho abaturage benshi byabaviriyemo kumeneshwa bitewe n’ivangura ryimakajwe icyo gihe.
Impuguke mu bya politiki zihamya ko ubwo Abanyarwanda bari barimwe uburenganzira ku gihugu cyabo bafataga icyemezo cyo guharanira kugarura ishema ryaburijwemo n’imiyoborere mibi, impinduka zashibutse nyuma zatangaje amahanga menshi.
Hagaragaye impinduka mu burezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ubukungu muri rusange, byose bishamikiye ku kwiyemeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge.
Umunsi w’Ubwigenge ku Rwanda si ukwizihiza igihe cy’amateka gusa, ahubwo ni n’igihe cyo kwishimira ubutabera, uburinganire n’ahazaza harushijeho kuba heza Abanyarwanda badatezuka guharanira bafatanyije.