Amikoro make aracyari inzitizi mu bigo by’imari iciriritse

Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), rigaragaza ko amikoro make atuma batabasha gutanga inguzanyo zose uko bikwiye, zijyanye n’izo ibigo biba bikeneye.
Mu Nteko rusange ya 16 AMIR yabaye kuri uyu wa 06 Ukuboza 2024, yanasize itorewemo komite nyobozi nshya, AMIR yagaragaje ko bimwe mu bikibakoma mu nkokora ari ubushobozi buke ndetse bagifite akazi kajyanye no kongerera ubumenyi abanyamuryango bagakora kinyamwuga.
Kwikiriza Jackson, ni Umuyobozi wa AMIR, avuga ko nubwo hari ubushobozi budahagije ariko bashaka gushyiraho ikigega kizajya gitanga inguzanyo ku banyamuryango.
Ati: “Dufite akazi ko kongera ubumenyi dushaka ko biga gukora kinyamwuga kandi tugashyiraho ikigega bazajya bigurizamo amafaranga kuko ibigo by’imari ntabwo bifite amafaranga ahagije yatuma bashobora gutanga inguzanyo.”
Kwikiriza yagaragaje ko Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari rigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage hashingiwe ku guha serivise z’imari abakiliya, guhanga udushya no kubakira ubushobozi abakozi muri ibyo bigo.
Avuga ko uko ibihe bisimburana u Rwanda rukataza mu kugendera ku muvuduko Isi iriho mu gukoresha ikoranabuhanga kandi n’ibigo by’imari bidakwiye gusigara ku buryo buri wese yajya yifasha aho gukora urugendo rurerure ajya gusaba serivise yakwikorera.
Yagize ati: “Igihugu cyacu aho kigana ni mu Isi y’ikoranabuhanga aho umuntu ukeneye serivise bitamusaba kugenda ibirometero ajya kwizigamira mu gihe yakoresha telefone, icyo tureba ni ukugira ikoranabuhanga rijyanye n’utundi dushya twaryo. Ariko nanone tukareba n’uburyo rikoreshwa kuko rijyana n’ibibazo byaryo tukareba uburyo tubyirinda.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwitegenyirize mu Rwanda, (RSSB), ruherutse kugaragaza ko zimwe mu mpamvu zatumye rukuba kabiri amafaranga y’ubwizigame bw’izabukuru harimo no kongerera ubushobozi ibigo by’ubucuruzi buciriritse hashyirwaho ikigega cya RSSB, (SME Fund) kizatuma ibigo bibona inguzanyo nini y’igihe kirerekire kandi ku nyungu nkeya.
Ivuga ko ibi ari igisubizo ku bigo bito n’ibiciriritse aho byajyaga bigaragaza ko nta bushobozi buhari, kandi bikaba bizongera ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane.
Ibigo by’imari biciriritse bigira uruhare mu iterambere aho kugeza ubu habarurwa ibigo 457 bifite uruhushya rubyemerera gukora rwa Banki Nkuru y’Igihugu BNR, mu gihe ibyo bigo mu Mirenge biha serivise abasaga miliyoni 6.
