Amerika yongeye gusubukura  inkunga mu bya gisirikare yageneraga Ukraine

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko nyuma y’ibiganiro n’abahagarariye impande zombi hagati ya Ukraine na Amerika yongeye gusubukura inkunga mu bya gisirikare no gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine nyumayo kwemeranya agahenge mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

Mu biganiro byabereye i Jeddah, muri Saudi Arabia ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe, Ukraine yashyigikiye icyifuzo cy’Amerika cyo guhagarika imirwano kandi yemera ko imishyikirano n’uBurusiya ihita ishyirwa mu bikorwa nyuma y’intambara imaze imyaka irenga itatu.

Aljazeera yatangaje ko nyuma y’ibyo biganiro Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Marco Rubio yavuze ko imyanzuro yafashwe izashyikirizwa u Burusiya ndetse yemera ko bagiye gusubukurira Ukraine inkunga mu bya gisirikare bakongera no gusangira amakuru mu by’ubutasi.

Ibyo biganiro byabaye byatumye Trump avuga ko yiteguye guha ikaze Zelensky mu biro bye White House, kandi ko ashobora no kuvugana na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu mpera ziki cyumweru.

Trump yagize ati: “Nizeye ko bizarangira mu minsi mike kuko nanjye ntegereje kubibona. Ejo nzagirana ibiganiro n’u Burusiya bikomeye kandi nizera ko bizahabwa umurongo.”

Ubwo Zelensky yari yitabiriye ibiganiro bigamije amahoro muri White House Trump yananiwe kumbikana na Trump bituma we n’itsinda ryaje rimuherekeje birukanwa mu biro bye ndetse ababwira ko batazamugarukira mu biro kugeza igihe biteguye ibiganiro bigamije amahoro.

Hadaciye kabiri Trump yahise yita Zelensky ikibazo ndetse amushinja ko adashaka ko ibiganiro by’amahoro biba bituma ahita amuhanisha guhagarika inkunga yamuhaga mu bya gisirikare kugeza igihe azemerera ibyo yasabwe byose.

Mu biganiro by’ejo Rubio yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko u Burusiya buzemera ibyavuye mu biganiro cyane ko abayobozi ba Ukraine baje mu biganiro biyemeje kongera kunga ubumwe na Amerika.

Rubio yagize ati: “Icyizere turagifite ko u Burusiya buzavuga yego. Ukraine yemeye guhagarika imirwano byihuse.”

Ibiganiro byo ku wa kabiri byatumye Zelensky ashimira Trump ku biganiro byiza n’imyanzuro yafatiwemo amusaba ko n’u Burusiya bwabyemera.

Zelensky yagize ati: “Amerika yumvise ibitekerezo byacu kandi ndashimira Trump ku biganiro byubaka hagati y’impande zombi.”

Ibyo bibaye mu gihe Ukraine yemereye ibirombe by’amabuye y’agaciro Amerika ndetse ayo masezerano akaba azashyirwaho umukono n’impande zombi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Sy says:
Werurwe 12, 2025 at 1:23 pm

Katurebeko Amerika Izahosha Iyintambara .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE