Amerika yatanze miliyari 15 Frw zifasha u Rwanda n’abaturanyi kurwanya Marburg

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zatanze miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’umusanzu wo kurwanya icyorezo cya Marburg mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi.

Biteganywa ko iyo nkunga izafasha mu bikorwa bikomeje byo gukurikirana abahuye n’abarwayi, ingamba zo gukumira ubwandu bushya ndetse no guhangana n’ubuhari, hamwe n’ibikorwa byo gusuzuma iyi ndwara abantu bava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga n’abambuka imipaka yo ku maguru.

Karine Jean-Pierre, Umuvugizi w’Ubuyobozio bwa bwa Perezida Joe Biden yatangaje ubuyobozi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na Leta y’u Rwanda mu kurangiza iki cyorezo vuba bishoboka.

Yagize ati: “Nk’uko twese twabibonye mu myaka ya vuba, ibibazo byihutirwa by’indwara ni ibintu biba bireba Isi tugomba gukemura dufatanyije.”

Yongeyeho ati: “Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadorari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima n’u Rwanda n’ibihugu birukikije.”

Avuga kandi ko nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Amerika yahaye u Rwanda doze 700 z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa, ku cyumweru rwahise rutangira guterwa bahereye ku baganga n’abakozi bo kwa muganga, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yemeje ko u Rwanda rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal Antibodies’ mu gufasha abarwayi b’iyi virusi.

Virusi ya Marburg yatangajwe ko yabonetse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ikaba ivuga ko abayanduye ari 56 barimo 12 yahitanye, abayikize bakaba 8, mu gihe abantu bamaze gufatwa ibipimo barenga 2 000.

Bivgwa ko hejuru ya 70% by’abibasiwe n’iyi virusi mu Rwanda ari abaganga n’abakora kwa muganga, byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu bitaro, gupima umuriro abajya gusengera mu nzengero n’imisigiti, ingamba z’isuku ahahurira abantu benshi n’izindi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko virusi ya Marburg ishobora kwica abayirwaye ku kigero kiri hejuru ya 80%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE