Amerika yatangiye iperereza ku washakaga gufungisha Perezida Trump

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye iperereza kuri Jack Smith wahoze ari Umushinjacyaha udasanzwe wa Perezida Donald Trump.
Smith yashyizwe kuri uwo mwanya mu 2022 kugira ngo akurikirane ibyaha Trump yashinjwaga byashoboraga kumuviramo igifungo, birimo gukoresha nabi inyandiko z’ibanga za Leta no guteza imvururu mu matora ya 2020.
Ibiro by’Umushinjacyaha udasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (OSC) byemereye BBC ko iperereza kuri Jack Smith ryatangiye ariko nta makuru arambuye bamutanzeho.
Amakuru yamenyekanye ku wa 02 Kanama avuga ko OSC iri gukora iperereza ku byaha byo kurenga ku itegeko ribuza abakozi ba Leta kwinjira mu bikorwa bya politiki.
Iryo perereza rikurikiye ubusabe bwa Senateri Tom Cotton wo mu ishyaka ry’Abarepubulike, wasabye OSC gukora iperereza kuri Jack Smith ku bwo kwivanga bidasanzwe mu matora ya 2024.
Iperereza rya Jack Smith kuri Trump ryamuviriyemo gushinjwa ibyaha bikomeye; ariko Trump yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ibyo ashinjwa ari ibirego bishingiye kuri politiki.
Mu mpera za 2024 Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ibyo birego nyuma y’uko Trump atsinze amatora kuko amategeko abuza gukurikirana perezida uri ku butegetsi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga ‘X’ muri iki cyumweru, Senateri Cotton yavuze ko iperereza n’ibirego kuri Trump byari urwitwazo rwa politiki rwo kwamamaza Biden na Harris.
Jack Smith yahise yegura kuri izo nshingano muri Mutarama 2025, amaze gutanga raporo ya nyuma ku byo yari amaze kugeraho mu iperereza rye.
Ubushinjacyaha bwatanze inyandikomvugo isaba Umucamanza, Aileen Cannon, kudakomeza icyemezo cy’agateganyo gihagarika itangazwa rya bimwe mu bijyanye n’iperereza ry’umushinjacyaha ku kirego cyo gufata nabi amakuru y’ibanga kiregwamo Trump.
Perezida Donald Trump yari yaravuze ko najya ku buyobozi azahita yirukana Jack Smith wamushinjaga kuko ngo ibyo yamushinjaga nta shingiro byari bifite.