Amerika: Yamaganye abayishinja gushinyagurira Myanmar yibasiwe n’umutingito

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yamaganye ibirego bivuga ko Washington yanze guha ubufasha nkana Myanmar nyuma yo kwibasirwa n’umutingito yibutsa ko Amerika atari Guverinoma y’Isi.
Abajijwe na BBC impamvu Amerika itigeze isubiza mu buryo bwihuse Myanmar yibasiwe n’umutingito ukomeye; Rubio yagize ati: “Ntabwo turi Guverinoma y’Isi.”
Rubio yavuze ko Amerika igomba gukora ibikorwa by’ubutabazi n’ibindi bikenewe byihutirwa mu gihe biri mu nyungu za Amerika gusa ariko hari n’ibindi bihugu bikize ku Isi byatabara aho rukomeye.
Ati: “Ku isi hari ibihugu byinshi bikize byashoboraga kubikora.”
Yongeyeho ko bagiye gukora uko bashoboye bagatanga ubufasha kuko bafiteyo abantu ariko bitoroshye gukorana n’ubuyobozi bwa gisirikare bwaho kuko budakunda Amerika.
Ubutegetsi bwa gisirikare bw’icyo gihugu ejo ku ya 04 Mata bwatangaje ko umubare w’abapfuye wazamutse ukagera ku 3 354, abakomeretse bakaba 4 508, mu gihe 220 bakomeje gushakishwa.
Amerika yavuze ko ishobora kohereza abashinzwe ubutabazi 200, imbwa n’ibikoresho kabuhariwe byo gutanga ubufasha.
Rubio ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu nama ya Nato yabereye i Buruseli, yashinje ubutegetsi bwa gisirikare bwa Myanmar kutabona iby’ibanze nubwo ishami rya Leta ryatangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru icyo gihugu cyasabye ubufasha ku mugaragaro.
Ku wa kabiri, uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID] yabwiye BBC ko ihagarikwa ry’iki kigo, rifitwemo akaboko n’umuherwe Elon Musk, ari yo ntandaro yo gutuma Amerika idatanga ubutabazi.
Rubio yavuze ko ibyo ari ukubangamira ibisubizo byabo ariko biteguye gufasha gusa hari n’ibindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde n’ibindi bikize byatanga ubutabazi.
