Amerika yahagaritse burundu 83% by’imishinga ya USAID ku Isi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yatangaje ko imaze guhagarika 83% burundu gahunda z’ibikorwa by’iterambere yakoreraga mu mahanga aho ibice by’Isi iyo nkunga yoherezwagamo.

Ni akazi ko gusuzuma niba byahagarikwa, kari kamaze ukwezi n’igice, kakurikiye Iteka rya Perezida Trump Donald ryo ku Itariki ya 20 Mutarama 2025, yasinye akimara kurahira.

Iryo teka ryahagiritse Ikigega cya USA gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’amezi atatu muri Amerika no mu mahanga.

Mu kwezi kwa Kabiri, Trump yagize Minisitiri Rubio Marco, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa USAID.

USAID imaze imyaka 64 ikorera mu bihugu hirya no hino ku Isi, yari ikigo cy’Igihugu cyigenga.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Mbere, Rubio yavuze ko gusuzuma imikorere ya USAID byageze ku mwanzuro wo gukuraho burundu imishinga yayo 5 200 mu 6 200 yakoraga ku Isi, ni ukuvuga 83,8% by’imishinga yose igomba kuvaho.

Rubio yasobanuye ko izo gahunda zatanzweho miliyari nyinshi za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kandi zishyirwa mu bidafitiye inyungu USA ndetse zimwe na zimwe zangirije inyungu z’Igihugu.

Minisitiri Rubio yavuze ko agiye gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko (Congress) kugira ngo imishinga izagumaho izajye burundu mu maboko ya Minisiteri ye.

Yagize ati: “Tuzakorakorana n’Inteko Ishinga Amategeko, turateganya gusigarana 18% by’imishinga ya USAID, kandi bikazakora ibikorwa by’iterambere rya USA.”

Intumwa za Rubanda z’ishyaka ry’Abademokarate aho muri Amerika zivuga ko gufunga USAID bitemejwe na Congress byaba binyuranyije n’amategeko.

Congress ni yo yashinze USAID mu 1961, ikaba ari yo iyiha ingengo y’imari yose ikoresha.

Ku rundi ruhande imiryango itegamiye kuri Leta n’abacuruzi bari basanzwe bakorana na USAID, batanze ibirego mu nkiko bavuga ko kuyifunga hutihuti byishe amasezerano bari bafitane kandi batishyurwa.

Minisitiri Rubio yahamije ko imishinga ya USAID 83% yahagaritswe burundu
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE