Amerika: Uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Biden muri Afurika rwasubitswe

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden wari utegerejwe mu ruzinduko rwe rwa mbere yagombaga kugirira mu gihugu cy’Afurika kuva yaba Umukuru w’Igihugu rwasubitswe kubera inkubi y’umuyaga yiswe ‘Milton’.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Joe Biden yasubitse urugendo rwe bitewe na milton kuko byari biteganyijwe ko abanza kunyura mu Budage hanyuma akahava ahita akomereza muri Angola,akaba yari kuzagaruka muri Amerika ku wa 15 Ukwakira 2024.

Ibiro bya Perezida White House byatangaje ko bitewe n’ubukana bw’iyi nkubi y’umuyaga wa Milton waturutse ku umaze iminsi wibasiye Leta zimwe zo muri Amerika wiswe ‘Helene’ uruzinduko rwe mu Budage n’Angola rubaye rusubitswe gusa mu kiganiro n’abanyamakuru Biden yavuze  ko azasura ibi bihugu mbere yuko manda ye irangira.

Ikinyamakuru NBC News cyatangaje ko abahanga mu bumenyi bw’ikirere baburiye ku ngaruka zishobora guterwa na Milton ndetse bashishikariza abatuye mu bice byibasiwe nka Floride kwimuka.

Uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump yanenze inshuro nyinshi Biden na Visi Perezida we Kamala Harris ko batakurikiranye ndetse ngo banakore ubushakashatsi ku byangijwe na Helene ndetse hafatwe ingamba.

Gusa Biden na Harris basuye amajyaruguru ya Carolina n’utundi duce nyuma y’uwo muyaga.

Trump kandi ashinja uburangare Leta kuko itashoboye kuzigama amafaranga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza ahubwo ko bayakoresheje mu bindi birimo no kwita ku bimukira bajyayo  mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu kwezi gushize inkubi y’umuyaga ya Helene yibasiye uduce tw’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Carolina, Tennessee, Alabama, Florida, Georgia, no mu tundi duce isiga abasaga 200 bahasize ubuzima, unasenya inzu n’ibikorwa remezo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE