Amerika ntizitabira G20 kubera ibikorwa bigayitse by’Afurika y’Epfo 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, yatangaje ko atazitabira Inama y’ibihugu 20 bikize izwi nka ‘G20 Summit’ izabera muri Afurika y’Epfo i Johannesburg ku wa 22-23 Gashyantare 2025, kuko ngo  iki gihugu kiri gukora ibintu bibi gifatira ubutaka  bw’abaturage. 

Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘X’, Marco Rubio yavuze ko inshingano ze ari uguteza imbere inyungu z’Amerika aho gusesagura imisoro binyuranyije n’ubushake bwayo.

Yagize ati: “Afurika y’Epfo iri gukora ibintu  bibi cyane. Igafatira umutungo mu nyungu zihariye.Igakoresha G20 mu nyungu z’uburinganire n’ihangana ry’ihindagurika ry’ibihe. Akazi kanjye ni ugushyigikira inyungu z’Amerika si ugusesagura imisoro y’abaturage mu bikorwa bihungabanya Amerika.”

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iri tangazo rya Rubio rije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko agiye guharika inkunga yose yageneraga Afurika y’Epfo kubera gufatira ubutaka kandi abantu bamwe barimo gufatwa nabi cyane.

Itangazo rya Rubio ryanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump bavuga ko ari intege nke no guhungabanya umutekano n’ubukungu bw’igihugu.

Andrew Bates wabaye,Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu , ‘White House’ yagaragaje ko uwo mwanzuro wimakaza unyungu z’u Bushinwa ugahonyora iz’Amerika.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru Trump yatunze agatoki ubuyobozi bwa Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa avuga ko ‘afatira ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibangamiye abaturage.’

Perezida Ramaphosa yavuze itegeko yasinye ritagamije gufatira ubutaka  ahubwo ari  uburyo bwemewe n’Itegeko Nshinga buzaha abaturage uburenganzira bwo gukoresha ubutaka mu buryo bwemewe kandi buboneye.

Mu kwezi gushize, Perezida Cyril Ramaphosa yasinye itegeko rivuga ko ahantu hamwe na hamwe Leta itazajya iha ingurane abantu yimuye ku butaka bwabo ku bw’inyungu rusange.

Iki gihugu kivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Gusa bamwe babona ko iryo tegeko ryaba rigiye gutuma Leta ya Afurika y’Epfo ikora nk’ibyo Zimbabwe ku buyobozi bwa  Perezida Robert Mugabe, yambura ibikingi abaturage bayo b’Abazungu itabahaye ingurane.

Muri Afurika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’Abazungu, kimwe mu byo Abirabura muri iki gihugu binubira.

Kuri manda ye ya mbere, Perezida Donald Trump na bwo yanenze politike y’Afurika y’Epfo ku isaranganya ry’ubutaka avuga ko ari ibikorwa byo kwambura Abazungu ibikingi byabo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE