Amerika igiye gukaza amategeko y’abimukira baca muri Mexique

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika bitangaza ko uyu munsi ku wa Kabiri, Prezida Joe Biden ashyiraho ingamba zikarishye ku bimukira bagera ku butaka bwa Amerika baciye muri Mexique.

Ingingo Biden ashobora gutangaza, zirimo itegeko ritanga uburenganzira bwo gusubiza inyuma abimukira bose binjiye muri Amerika baciye ku ruhande rwa Mexique, mbere y’uko basobanura impamvu bahungiye muri Amerika.

Bitegenyijwe ko Biden atangariza izo ngingo mu nama iza kubera ku biro bye, White House, ikaba iza kuba irimo na ba Guverineri ba za Leta zegeranye na Mexique.

Ibiro bya perezida wa Amerika byanze kugira icyo bivuga kuri iyi makuru yemezwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga.

Ikibazo cy’abimukira binjira ku butaka bwa Amerika baciye ku ruhande rwa Mexique, kiri mu byo Biden akoresha mu guhatana na Donald Trump, amushinja ko byamunaniye gushakira umuti.

Imibare yerekana ko abimukira baca ku mipaka Amerika ihana na Mexique yiyongereye cyane ku butegetsi bwa Biden. Mu 2023, abimukira binjiye baciye kuri iyi mipaka basaga miliyoni 2.4.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE