Amerika: Donald Trump yasuye Texas nyuma y’icyumweru yibasiwe n’umwuzure

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yerekeje muri Texas rwagati, nyuma y’icyumweru hibasiwe n’umwuzure ukabije wihayogoje. Hapfuye abantu barenga 120 naho 170 baburirwa irengero.

Donald Trump arahura n’imiryango y’abagizweho ingaruka n’imyuzure n’abagize itsinda ry’abatabazi boherejweyo. Uru rugendo rugamije gucecekesha abanenga imicungire y’ibiza, cyane cyane  Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza (FEMA).

Amwe mu majwi ashinja ubuyobozi gutinda gutabara, biterwa no kugabanya ingengo y’imari cyangwa ibyemezo bya Perezida, ariko mu mujyi wa Hunt, umwe mu bahuye n’ibyo biza yavuze ko ibyo kunegura ntacyo bimaze.

Donlee wita ku byo kugabura, avuga ko adashobora kwihanganira impaka zijyanye no gucunga ibiza. Ati: “Birababaje gusa. Abantu batakaza imbaraga nyinshi ku bidafite umumaro mu igihe twaba dufashanya. Ntabwo dukeneye amahano nk’aya ngo atwibutse ibyo.”

Umukorerabushake waje gufasha mu gushakisha, witwa Roan King we avuga ko atabona impamvu yo kunenga.

Ati: “Iyo unenze ikintu ugitunga urutoki rwawe, rimwe na rimwe byaba byiza umuntu ahagaritse gutunga urutoki ahubwo akaza agafasha abantu!” Koresha izo mbaraga mu kintu cyiza kandi gifatika.”

Susan wasenyewe inzu, we yibaza abasa nk’aho bakina, kandi ibyabaye ari nta muntu wabigizemo uruhare.

Ati: ‘Ni amakosa yabo cyangwa ni ibye. Ibi ni amahano! Ni umwuzure ubaho buri myaka 100, nta wari ubyiteze kandi nta kosa ry’umuntu.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’icyumweru, itsinda rigizwe n’abatabazi, polisi bifashishije indege za kajugujugu bashakisha ubudahuga abazimiye nubwo ubu  nta mahirwe yo kubabona ari bazima.

Umwuzure wibasiye Texas bikabije uhitana abagera mu 120
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE