Amerika: Bigaragambije bamagana politiki ya Trump na Elon Musk

Hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu, bahuriye mu myigaragambyo yamagana politiki yashyizweho na Perezida Donald Trump n’inshuti ye y’umuherwe Elon Musk iri gutuma bagira ibihombo abandi bagatakaza akazi.
Imyigaragambyo yabereye ku isoko i Washington DC, yitabiriwe n’imbaga y’abantu kandi abayiteguye bateganyaga ko abarenga 20,000 bo muri leta zose uko ari 50 bayitabira.
Raporo yaturutse i Washington DC, nkuko byatangajwe na Al Jazeera, yavuze ko imbaga y’abantu bagaragaje ko batishimiye ibikorwa n’ubuyobozi by’ishami rikora amavugurura riyobowe n’ishami ry’umuherwe Elon Musk ryiswe ‘Department of Government Efficiency (DOGE)’.
Ayo mavugurura ya Trump na Musk yatumye hakurwaho imyanya irenga 200.000 y’akazi yatumye inyungu zigabanyuka n’abarenga miliyoni 2.3 babura akazi.
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyirukanye abakozi barenga 20.000 bangana na 25% byabo bose hamwe.
Abigaragambya barinubira inyungu zagabanyutse ku mafaranga agenerwa abari mu kiciro cy’izabukuru n’abafite ubumuga.
Ibyo byatumye benshi bateranira imbere y’icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bamagana DOGE ndetse banibira imikorere yayo.
Uretse i Washington imyigaragambyo yanabereye i Paris mu Bufaransa, aho abagera kuri 200 ba abigaragambyaga bagera kuri 200 bamaganye iyo politiki basaba kureka igitugu ahubwo hagakurikizwa amategeko.
Abigaragambya bagaragaza ko batishimira Elon Musk bitewe n’amakosa n’imyitwarire ye mu kazi kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’amahame ashyiraho agenga umurimo n’abakozi.
