Amb Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Indonesia

Uwihanganye Jean de Dieu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Indonesia ufite icyicaro muri Singapore, yashyikirije impapuro Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 01 Ukuboza 2022, ubera i Istana Merdeka muri Jakarta.
Amakuru ava muri Ambasade y’u Rwanda muri Singapore, avuga ko mu biganiro byabo, Amb Uwihanganye yatanze intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Yashimye umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Amb Uwihanganye yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushimangira umubano hagati y’igihugu cya Indonesia n’u Rwanda by’umwihariko ushingiye ku buhahirane.
Perezida wa Repubulika ya Indonesia, Joko Widodo yashimiye Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu anashima ko u Rwanda rwitabiriye inama ya G20 iherutse kubera i Bali.
Joko Widodo yiyemeje gushimangira umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi.
Umubano w’ibihugu byombi ahanini ushingiye ku buhahirane. Kugeza ubu u Rwanda ruvana amavuta yo kurya muri Indonesia, rukagurishayo icyayi n’ikawa.





