Amb Nduhungirehe, Murangwa na Uwimana bagizwe abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyiraho n’abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Amb Olivier Nduhungirehe ufite ubunararibonye buhagije muri Politiki mpuzamahanga yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasimbuye Dr. Biruta Vincent wayoboye iyo Minisiteri guhera mu mwaka wa 2019.
Ni mu gihe Yussuf Murangwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), naho Uwimana Consolée agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Minisitiri Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu (MININTER), Minisitiri Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisitiri Dr Valentine Uwamariya agirwa Minisitiri w’Ibidukikije (MoE).
Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri MINECOFIN, na ho Madamu Consolee Uwimana agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIFEPROF).
Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS.
Mu mpinduka zakozwe mu buyobozi bw’Ubushinjacyaha bukuru, Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repebulika (OTP).
Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru , Alfred Gasana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi, Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu gihe Dr Innocente Murasi yagizwe Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu gihe Fulgence yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa remezo akaba n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Minisitiri Nduhungirehe yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.




