Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Namibia ku nshuro ya 35

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize Namibia ibonye ubwigenge, byahuriranye no kurahira kwa Dr. Netumbo Nandi-Ndaitwah watorewe kuba Perezida wa 5 w’iki gihugu.
Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yamugejejeho ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we w’u Rwanda, anamugenera impano.
Umwaka ushize, u Rwanda na Namibia basinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane yitezweho kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Namibia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano, aho muri watangiye mu mwaka wa 1990, ariko ukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 30 u Rwanda rumaze mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2022, intumwa ya Namibia mu Rwanda Lebbius Tangeni Tobias yasuye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igirana ibiganiro n’abayobozi b’iyo Minisiteri, byo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bijyanye n’ubwikorezi bukorerwa ku butaka no mu kirere.
Icyo gihe hasinywe amasezerano ajyanye na gahunda zo guhererekanya ubumenyi hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) ndetse n’Ikigo cya Namibia gishinzwe Imihanda (NRA).
Ayo masezerano yafashije impuguke za RTDA guha amahugurwa anyuranye abo muri Namibia ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora imihanda no mu kuyibungabunga.
Mu 2018, ibihugu byombi nanone byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi (BASA), mu kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Karere.
Abayobozi b’ibihugu byombi bashimangiye inyungu biteze ku gufungurirana ikirere kigakoreshwa na Sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu bihugu byombi, aho RwandAir yafunguriwe amarembo yo kwagura ingendo zayo muri Namibia, na sosiyete y’icyo gihugu bikaba uko.
Ikindi kandi ibihugu byombi byanagiranye ubutwererane mu rwego rw’umutekano, aho Polisi z’ibyo bihugu zasinye amasezerano y’ubufatanye mu Ugushyingo 2015.
Umubano w’ibihugu byombi washimangiwe n’uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Namibia mu mwaka wa 2019, aho ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwimakaza ubutwererane no kurushaho kongerera abaturage amahirwe y’iterambere ku mpande zombi.
Dr Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72, yanditse amateka yo kuba Perezida wa mbere w’umugore uyoboye Namibia, abarizwa mu Ishyaka SWAPO [South West Africa People’s Organization] yegukanye intsinzi n’amajwi 57%.

