Amb. Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri muri MINAFFET yashimiye Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashimye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amwizeza gukoresha ubunararibonye afite mu bubanyi n’amahanga na Politiki.

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, ni bwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma.

Nyuma yo guhabwa inshingano nshya, Nduhungirehe wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye angira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.”

Yakomeje agira ati: “Mwijeje [Kagame Paul] kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki, ndetse n’imbaraga zanjye zose mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga nshingiye kuri byinshi byiza byagezweho na Nyakubahwa Minisitiri Dr. Vincent Biruta, ndetse n’umuryango wacu wa MINAFFET.”

Amb Nduhungirehe yari anahagarariye Inyungu z’u Rwanda mu Muryango uharanira Gukumira Intwaro za Kirimbuzi (OPCW), akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda mu bindi bihugu ari byo Estonia, Latvia na Lithuania.

Nanone kandi yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubutabera by’Ukurikiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ndetse n’Urukiko Ruhoraho rw’Ubuhuza (PCA) i La Haye

Afite ubunararibonye mu bya dipolomasi yakuye mu myanya itandukanye muri urwo rwego mu gihe kirenga imyaka 15.

Hagati y’ukwezi kwa Nzeri 2017 kugeza muri Mata 2020, Amb. Nduhungirehe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Hagati y’Ukuboza 2015 kugeza muri Nzeri 2017, yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bubiligi, muri Luxermbourg, mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu bihugu by’Afurika, Carayibe na Pasifika (ACP) ndetse no mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe za Gasutamo (WCO).

Hagati ya Gicurasi 2015 n’Ukuboza 2015, Amb. Nduhungirehe yabaye Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutwererane.

Amb. Nduhungirehe kandi, yabaye Umujyanama Mukuru akaba n’Ambasaderi uhoraho wungirije mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe Akanama Gashinzwe Umutekano i New York hagati y’Ukuboza 2012 kugeza muri Gicurasi 2015.

Amb. Nduhungirehe kandi yanabaye Umujyanama wa Mbere wungirije muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York hagati ya Kanama 2010 n’Ukuboza 2012.

Hagati ya Werurwe 2007 kugeza muri Kanama 2010, Amb Nduhungirehe yabaye Umujyanama wa Mbere wungirije muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ndetse no muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mbere yo kwinjira muri Dipolomasi, Amb Nduhungirehe yabaye uwungirije Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Inganda no Guteza imbere ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hagati y’ukwezi k’Ugushyingo 200 na Kamena 2005.

Yabaye kandi Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi    hagati ya Kamena na Kanama 2005, ndetse akaba yaranabaye umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko y’Ubucuruzi mu gukurura ishoramari hagati ya Kanama 2005 na Mutarama 2007.

Muri icyo gihe nanone, Amb Nduhungirehe yari umwarimu muri kaminuza zitandukanye yigisha amategeko y’umusoro, ay’imbonezamubano ndetse n’ay’imari.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Micungire y’Imisoro yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Slvary rya Kaminuza Yigenga ya Brussels (ULB) mu Bubiligi, ndetse akaba afite n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi.

Amb. Nduhungirehe uvuga neza Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, yavukiye mu Karere ka Huye ku ya 13 Nzeri 1975, akaba afite umugore n’abana babiri.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE