Amb. Musoni yashimiye Zimbabwe yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka 30

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, yashimiye byimazeyo Guverinoma n’abaturage ba Zimbabwe bifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko Amb. Musoni yabashimiye ko mu bihe nk’ibi buri mwaka Leta ya Zimbabwe, abahagarariye ibihugu byabo n’abaturage b’icyo gihugu bahora hafi Abanyarwanda bafatanya kwibuka abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa bahorwa uko baremwe.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahuriraga i Harare mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Musoni yagize ati: “Munyemerere mbashimire mwese, by’umwihariko Guverinoma ya Zimbabwe, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda muteraniye hano, iteka mubana natwe igihe cyose tubahamagaye ngo mwifatanye natwe kwibuka abacu twakundaga. Tubibona nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe dufitanye mu kurwanya ubunyamaswa nk’ubu.”

Amb. Musoni yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari gahunda mpuzamahanga igamije gusubiza icyubahiro abambuwe ubuzima, guhumuriza abarokotse no gushimira Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zahagaritse iyo Jenoside ndetse zikabohora u Rwanda.

Ati: “Biha amahirwe Abanyarwanda n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange yo guhurira hamwe maze bagakura amasomo mu mateka ashaririye y’u Rwanda bafite intego yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango no gukumira Jenoside zishobora gukorwa mu gihe kizaza mu bice bitandukanye by’Isi.”

Amb. Musoni yagarutse ku mateka y’itergurwa rya Jenoside ashingiye no ku mashusho mbarankuru yeretswe abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka.

Yagaragaje ko ivanguramoko ryazanywe n’Abakoloni barwanyaga urugamba rwo guharanira ubwigenge Abanyarwanda bari batangije bagamije kwigobotora imiyoborere ya gikoloni.

Ati: “Ayo macakubiri yatangiye mu myaka ya 1950 aho imiryango inyuranye y’Abatutsi yishwe abandi bagahungira mu bihugu by’abaturanyi, kandi n’abasigaye mu gihugu ntibigeze bafatwa nk’abandi baturage ari na byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yashimangiye ko mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bishimira imyaka 30 ishize yo kwiyubaka, kunga ubumwe n’ubwiyunge, aho havutse igisekuru gishya cy’abaturage bashyize imbere iterambere rizira inzagano kandi ryubakiye ku bunyarwanda basangiye.

Gusa yaboneyeho kuvuga ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka 30 hakiri ibice bimwe na bimwe byo mu Karere bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango bimeze neza nk’ibyabaye mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze urugero rw’aho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) usanga abayobozi muri Guverinoma no mu nzego zinyuranye bahamagarira abo bayoboye gutsemba Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Yavuze ko iyo myumvire yakwijwe muri icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abashinze Guverinoma y’abajenosideri nyuma yo guteshwa umugambi wo gutsemba Abatutsi bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Ni ingenzi gushimangira ko ubwicanyi buri mu Karere ari ingaruka za Guverinoam y’abajenosideri n’ingabo zayo bambutse umupaka bagahungira muri Zaire nyuma yo kwica Abatutsi basaga miliyoni. Ni bo bashinze imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo na FDLR igikorera mu Burasirazuba bwa RDC aho bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yasabye Umuryango Mpuzamahanga kurwanya inzangano, amacakubiri ashingiye ku moko, guhakana Jenoside no guhembera ingenrabitekerezo yayo nk’inshingano z’ibanze, mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi ku Isi.

Yasabye ubuvugizi abahagarariye ibihugu byabo bwo kwemeza itegeko ryoroshya gahunda yo kugeza mu butabera abakekwaho Jenoside bacyidegembya mu bihugu byabo, ryashyizweho mu mwanzuro No 2150 wo ku wa 16 Mata 2014 usaba ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye kuburanisha cyangwa bikohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu bihugu babikoreyemo.

By’umwihariko yashimiye Guverinoma ya Zimbabwe yamaze gusinyana n’u Rwanda amasezerano yo guhererekanaya abanyabyaha, ati: “Twizeye ko ayo masezerano azemezwa vuba aha.”

Mike Pearson Chigiji, Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane bwa Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, yashimangiye ko Guverinoma ya Zimbabwe n’abaturage bayo bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’amateka yijimye kurusha ayandi yaranze ikinyejana cya 20.

Yashimye ubutwari no kwihangana byakomeje kuranga abarokotse Jenoside, aho bababariye abatari bakwiriye imbabazi, uyu munsi bakaba babanye mu mahoro n’ababiciye bagituranye kugeza n’uyu munsi.

Yavuze ko ari we wayoboye itsinda ryo muri Zimbabwe ryaje kwifatanya n’u Rwanda ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kigali.

Ati: “Kwifatanya namwe si ukubafata mu mugongo gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo kugaragaza ko twanyuzwe n’ubuyobozi bw’icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwayoboye u Rwanda mu rugendo rwo gukira ibikomere, ubwiyunge, guharanira amahoro n’umutekano, ndetse no kubaka iterambere rirambye kandi ridaheza.”

Yemeje ko Zimbabwe izakomeza gukorana n’u Rwanda mu kubyaza umusaruro inyungu ibihugu byombi bihuriyeho, ari na ko bishyira hamwe imbaraga mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose rishobora kuba intandaro yo gusenya ibyagezweho.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE