Amb. Mukantabana yahawe igihembo mpuzamahanga ku miyoborere

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yahawe igihembo mpuzamahanga kubera uruhare rwe mu miyoborere no guteza imbere abagore ku Isi.
Ni igihembo yahawe n’Umuryango wigenga uhuza abadipolomate hagamijwe guteza imbere umuco n’uburezi, Washington Education & Cultural Attache Association.
Yagiherewe i Washington, DC, ubwo hizihizwaga Ukwezi kwahariwe Umugore.
Si ubwa mbere ahawe igihembo, kuko Umujyi wa Sacramento wamuhaye ishimwe akesha uruhare yagize mu miyoborere n’uburezi.
Amb. Mukantabana Mathilde yize Amateka n’Ubumenyi bw’Isi aho yabonye impamyabushobozi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza nkuru yu Burundi, yakomeje yiga amateka abona icyiciro cya gatatu cya kaminuza hamwe na social work muri kaminuza ya Carifornia State univerisity iri sacramento muri Carifornia muri Amerika, akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga mu ndimi yakuye muri Carifornia State Univerisity Sacramento.
Yigishije amateka mu Ishuri rya Cosumnes River College (CRC) ryo muri uwo Mujyi wa Sacramento wo muri Leta ya California kuva mu 1994 kugeza mu 2013 mbere y’uko ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda aho yatangiye imirimo tariki 18 Nyakanga 2013.
Usibye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Amb. Mukantabana yanahagarariye u Rwanda mu ibihugu nka Brazil, Argentine ndetse na Mexique, biherereye muri Amerika y’Amajyepfo.
Amb Mukantabana Mathilde, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ariko akurira mu mahanga kubera ubuhunzi, by’umwihariko muri Amerika aho yabaye umwarimu imyaka 19 muri Leta ya California.


Ambasaderi w’u Rwanda mri USA, Mathilde Mukantabana, yahawe igihembo mpuzamahanga mu miyoborere no guteza imbere abagore