Amb Kayumba yatanze impapuro zo guhararira u Rwanda muri Santarafurika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ambasaderi  Kayumba Olivier  yashyikirije Perezida wa Santarafurika (CAR), Prof Faustin Archange Touadéra impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb Kayumba ufite icyicaro mu murwa Mukuru Bangui yatanze izo mpampuro kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu byiciro bitandukanye birimo umutekano n’ubucuruzi.

Santarafurika ikaba yigira ku Rwanda ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, kugarura umutekano, guteza imbere ishoramari, n’ibindi.

Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka irenga 10 ziri muri icyo gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA).

U Rwanda rwiyemeje koherezayo izindi ngabo zijya gufasha mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, izo ngabo zikaba zaragiyeyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi guhera mu mpera za 2020.

Ni ingabo ziha amasomo ya gisirikare abagiye kwinjira mu ngabo za Sanatarafurika ndetse zikaba zinarinda umukuru w’icyo gihugu.

Ingabo z’u Rwanda zinafatanya n’abaturage n’abayobozi mu Muganda rusange aho bakora ibikorwa byo kuvura abaturage no kukangurira kugira isuku no kwirinda indwara.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE