Amb. Harerimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Sychelles

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ambasaderi Harerimana Fatou yashyikirije Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri  tariki 20  Gashyantare 2024, ku Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Sychelles.

Ambasaderi Harerimana Fatou yakoze imirimo itandukanye, afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yabaye Umusenateri ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Mbere y’uko aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Sychelles, Amb. Fatou yari Ambasaderi muri Tanzania.

U Rwanda na Seychelles bisanzwe bifitanye ubutwererane bushingiye ku Nteko Zishinga Amategeko hagati y’ibihugu byombi, n’umubano ushingiye kuri z’Ambasade.

Muri Kamena 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriye uruzinduko muri icyo gihugu, aho hanasinywe amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi  mu nzego zinyuranye.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubukerarugendo wa Seychelles Radegonde Sylvestre, na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, basinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije kuvanaho Visa hagati y’abaturage b’impande zombi aho icyo gihe Abanyarwanda  byemejwe ko bazajya bajya muri Seychelles badasabwe Visa.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho Abanya-Seychelles bari basanzwe bakorera ingendo i Kigali badasabwe Visa.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE