Amb. Doudou yagaragaje ko umuganda ugeza kuri byinshi

Ambasaderi w’Igihugu cya Senegal mu Rwanda akaba ari na we uhagarariye ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, biri mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Doudou Sow yashimye Abanyarwanda ku gikorwa cy’umuganda bakora, avuga ko wageza kuri byinshi.
Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow yashimye Abanyarwanda kubera igikorwa cy’umuganda, ahamagarira ibindi bihugu gukurikiza uru rugero.
Yagize ati: “Umuntu umwe ashobora kugera kuri byinshi, babiri bagakora ibyisumbuyeho, ndetse niba abaturage bose bishyize hamwe, bashobora kugera kuri byinshi cyane.”
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, aho yifatanyije n’abaturage b’Umujyi wa Kigali bitabiriye umuganda rusange ngarukakwezi.
Mu mujyi wa Kigali, Umuganda wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, aho abitabiriye basukuye aho hantu banatera ibiti.
Mu bantu bari bahari harimo Minisitiri w’Ibidukikije, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Meya w’Umujyi wa Kigali.
Umuganda witabiriwe na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho uruhare rwabo byari mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa( La Francophonie)

Ba Ambasaderi bari bahari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda harimo Ambasaderi wa Senegali Doudou Sow, Ambasaderi w’u Bufaransa, Ambasaderi wa Repubulika ya Guinea, Ambasaderi wa Ghana na Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya.
Byongeye kandi, Ambasade z’u Burundi, Maroc, Repubulika ya Congo na Mozambike zahagarariwe n’abadipolomate kimwe n’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda nka Roumania, Repubulika ya Santarafurikan’u Butaliyani kimwe n’abandi bashyitsi bo muri Malawi, Côte d’Ivoire na Burkina Faso.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel we yagaragaje akamaro cy’ibikorwa by’isuku no gutera ibiti byakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahantu habumbatiye amateka.
Yibukije ko aho hantu hiciwe Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari kuri ETO-Kicukiro.
Yashimiye abaturage ku bw’ubwitange bakomeje kugira, kugira ngo Umujyi ugire isuku, ube ucyeye ndetse no gutera amashyamba, bityo bikagira uruhare mu guhindura Kigali, umujyi mwiza utoshye ushimishije guturwamo.

