Amb Busingye yahagarariye u Rwanda mu birori by’umunsi wahariwe Commonwealth

Ambasaderi Busingye Johnston yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Umuryango wa Commonwealth.
Ibi birori byayobowe n’Umwami Charles III wavuze ko “Ubushobozi bwa Commonwealth bwo guhuza abantu baturutse ku Isi yose bwagaragaje mu bihe bikomeye aho abantu bizera ko ibibatanya ari ibibazo aho kuba isoko y’imbaraga n’amahirwe yo kwiga.”
Kwizihiza umunsi wahariwe uyu Muryango wiganjemo ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza (Commonwealth Day/Empire Day), byabaye ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1902 nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Victoria ku ya 22 Mutarama 1901. Ni umunsi wizihizwa ku wa Mbere w’icyumweru cya kabiri cya Werurwe buri mwaka uretse mu Buhinde wizihizwa taliki ya 24 Gicurasi yari umunsi w’amavuko w’Umwamikazi Victoria.
Kwizihiza Umunsi wa Commonwealth bifatwa nk’amahirwe y’abanyamuryango yo guhurira hamwe bakazirikana ubushuti n’ubufatanye bw’ibihugu byabo biherereye hirya no hino ku Isi.

