Amazina y’abanyapolitiki 9 agiye kongerwa ku Rwibutso rwa Rebero

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko hari gahunda yo guha icyubahiro Abanyapolitiki 9 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amazina yabo akongerwa ku y’abandi ari ku Rwibutso rwa Rebero.
Abo banyapolitiki ni bamwe mu barwanyije Leta yariho mu 1994, ubwo yakoraga Jenoside bakaza kubizira.
Minisitiri Dr Bizimana abigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe , ubwo yari mu Nama y’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, aho bunguranaga ibitekerezo ku kamaro k’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe.
Dr Bizimana yagaragaje akamaro ko Kwibuka ndetse ashimangira ko n’ubwo hari abanyapolitiki bagize uruhare mu gukora Jenoside, ariko ko hari n’abandi bagize ubutwari bwo kubamagana, bakaza no kubizira.
Muri abo banyapolitiki amazina yabo azongerwa ku yari ari ku Rwibutso rwa Rebero, harimo abamenyekanye cyane, nka Ngurinzira Boniface wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wakunze kugaragaza ibitekerezo by’uko Abanyarwanda bakwiye kunga ubumwe, yanabigaragaje mu gihe cyo gusinya Amasezerano ya Arusha.
Hari Ruzindana Godfroid wari Perefe w’icyahoze ari Peregitura ya Kibungo, wahagurutse akamagana politiki yari ishyize imbere umugambi wa Jenoside, ibyo byatumye yamburwa ubuzima yicanwa n’umuryango we.
Mu bandi harimo nyakwigendera Rumiya Jean Groubert, washinze ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, aho ryamaganaga ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi.
Hari kandi Rwabukwisi Vincent wari umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki aho yakoresheje imyanya yari afite mu gushishikariza abantu kwimakaza amahoro n’ubwiyunge.
Hari na ba Burugumesitiri bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwamagana Jenoside nka Ndagijimana Callixte wayoboraga Komini Mugina, Nyagasaza Narcisse wayoboraga Komini Ntyazo, ndetse na Gisagara Jean Marie waboyoraga Komini Nyabisindu, abo barwanyije mu buryo bugaragara Jenoside mu bice bayoboraga ndetse bakaba bararokoye ubuzima bwa bamwe mu Batutsi bahigwaga. Nyamara baje kwicwa mu gihe bari muri ibyo bikorwa.
Habyarimana Jean Baptiste we uretse kuba yari Umututsi akaba yari na Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Butare, yakoresheje imbaraga nyinshi mu gukumira ihohoterwa mu gihe cya Jenoside, aho yasabye abaturage kutijandika mu bwicanyi bwakorwaga.
Dr Bizimana ati: “Icyemezo cyo kongera aya amazina cyaturutse ku bushakashatsi bwakozwe guhera mu 2022, hagamijwe kuzirikana no kwibuka abarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yongeyeho ati: “Ubu buryo bushya bwatangijwe buri muri gahunda yo kubika amateka mu nyandiko ku ruhare rw’abanyapolitiki hirya no hino mu gihugu, barwanyije bivuye inyuma Jenoside bagaharanira Demokarasi.”
Minisitiri Dr Bizimana yanagarutse ku kamaro abanyapoliti bagize mu mateka y’u Rwanda, ko kwitandukanya na Politiki mbi yariho yo gucamo ibice Abanyarwanda no gusenya ubumwe, bagahitamo gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza politiki nziza, mu kugarura icyizere mu Banyarwanda no kongera kubaka igihugu.
Inama ngaruka mwaka y’imitwe ya Politiki ni umuyoboro wo kuzirikana uruhare mu kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe mu bagituye.
Hon. Mukama Abbas, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya politiki yagarutse ku kamaro ko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ndetse n’uruhare ry’abanyapolitiki mu kugena ahazaza heza.
Ati: “Inama ngarukamwaka, iba ifite intego yo kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko inshingano bafite zo gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu gukomeza iterambere ryifuzwa”.
Tuyizere Sylivie ni urubyiruko, yavuze ko we na bagenzi be bafite inshingano zo guharanira amahoro no kwimakaza ubumwe, bigashingira ku kuba bamaze gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ndetse bagakomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu bikorwa byabo bya buri munsi.