Amayobera ku iyoherezwa ry’ingabo za Uganda muri Sudani y’Epfo

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga wa Sudan y’Epfo, Ramadhan Mahommed Abdallah Goc, ntiyegeze ahakana cyangwa ngo yemeze ko Uganda yoherejeyo ingabo zo mu mutwe udasanzwe.

Ni mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen. Muhoozi Kainerugaba, n’Umuvugizi w’Igisirikare, Maj Gen Felix Kulayigye, babyemeje ariko baza kuvuguruzwa na Minisitiri w’Ingabo Jacob Oboth.

Ku wa Gatatu, Minisitiri Ramadhan yabwiye ikinyamakuru Sudan Tribune ko ibibazo by’umutekano bigira uko bihabwa umurongo kugira ngo bikemurwe bityo ko Minisiteri zibishinzwe hari uko ziri kubikoraho ariko ntimeje cyangwa ngo ahakane niba izo ngabo ziri mu gihugu cye.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Gen Muhoozi Kainerugaba abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, yatangaje ko ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Uganda zoherejwe i Juba kubungabunga umutekano ndetse yashimangiye ko uwarwanya Perezida Salva Kiir yaba ashoje intambara kuri Uganda.

Yagize ati: “Guhera mu minsi ibiri ishize ingabo zacu zinjiye i Juba mu kubungabunga umutekano. Imitwe yacu idasanzwe yinjiye i Juba kugira ngo irinde umutekano. Twebwe UPDF dushimira Nyakubahwa Perezida Salva Kiir, ni umuvandimwe wa Muzehe (… Perezida Museveni), uwamurwanya yaba arwanyije Uganda. Abazakora icyo cyaha bazumva icyo bivuze.”

Ibyatangajwe na Gen Muhoozi ndetse na Maj. Gen. Kulayigye byavugurujwe na Minisitiri w’Ingabo Jacob Oboth, ubwo yari abibajijwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko avuga ko nta nama yigeze yitabira yemera iyoherezwa ry’ingabo, asaba umwanya wo kugenzura niba cyaba cyarakozwe atabizi.

Yagize ati: “Nta buryo na bumwe bw’ibiganiro nzi bwaba bwarakozwe. Kohereza ingabo ntibyakorwa ntabizi kandi mpari, rero ndaza kubisuzuma ubundi mbamenyeshe.”

Abasesenguzi mu bya politiki n’abakurikiranira hafi iby’umutekano wa Sudan y’Epfo bavuga ko iyoherezwa ry’izo ngabo ryaba rifitanye isano n’ibibazo by’umutekano byongeye kubura hagati ya Perezida Salva Kiir n’Uwahoze ari Visi Perezida we Riek Machar.

Salva Kiir yavuze ko ibitero biheruka byagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa White Army, mu Mujyi wa Nasir bishobora kuba bifitanye isano na Visi Perezida Machar, ushaka guhungabanya umutekano.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE