Amavubi yijeje Abanyarwanda kujya muri CHAN 2024

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abakinnyi bakina imbere mu Gihugu “Amavubi”, yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura ifitanye na Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Umukino w’Amavubi na Sudani y’Epfo uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amavubi arasabwa kwishyura ikanarenza ibitego 3-2 yatsinzwe mu mukino ubanza wabereye i Juba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Jimmy Mulisa, yavuze ko bagomba kwitwara neza batarebye ibizakurikira.

Ati: “Abakinnyi bagomba gukina barwana n’icyubahiro cy’ikipe y’Igihugu. Ni byo twakomeje kubabwira ko badakwiye kureba ibindi ahubwo dukora ibishoboka byose tugatsinda.”

Mbere y’imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, uyu mutoza w’Amavubi yijeje Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire wari wasuye ikipe, ko bameze neza ndetse nta mukinnyi ufite ikibazo uretse abavunitse bagasimbuzwa.

Kapiteni w’Amavubi, Muhire Kevin, yatangaje ko bafite icyizere ko bazajya muri CHAN kandi ko uko byagenda kose bazatsinda Sudani y’Epfo kuko amakosa yose bakoze barangije kuyakosora.

Ati: “Amakosa abantu babonye i Juba ntabwo bazongera kuyabona. Twarayakosoye ariko mu minsi tumaze mu myitozo twarayakosoye. Amaso yacu ari ku mukino wa Sudani y’Epfo, twiteguye neza kandi turizeza Abanyarwanda ko tuzabaha intsinzi.”

Amavubi arasabwa gusezerera Sudani y’Epfo agasigara ategereje kuba ikipe imwe muri ebyiri CAF izafata zizasimbura Tuniziya na Libya zikuye muri iri rushanwa.

Umwanya umwe wo guhagararira Akarere ka CECAFA muri CHAN kuri ubu ufitwe na Sudani, nyuma yo gutsinda imikino yombi yahuriyemo na Ethiopia, gusa hari icyizere kinini ko aka Karere kazongererwa undi mwanya nyuma y’isezera ry’ibihugu by’Abarabu nk’uko byagenze mu 2018.

Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Ministiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri, Ngarambe Rwego basuye Amavubi mu myitozo ya nyuma
Umutoza w’Amavubi , Jimmy Mulisa, yijeje Minisitiri mushya wa Siporo, ko bazatanga ko itsinzi
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE